10-04-2026

Perezida Ndayishimiye Évariste ku buyobozi bwa AU:Umwaka w’impfabusa ku banyafurika bose!

0

Haba rwagati mu Barundi ndetse no hirya no hino muri Afurika, abantu bakomeje kwibaza mu by’ukuri icyo ubuyobozi bw’umwicanyi Ndayishimiye agiye gukora ku buyobozi bw’ibihugu 54 bigize , impamvu yatumye abenshi bahamya ko ahubwo abayobozi b’ibihugu bagomba kuba maso kugira ngo uyu mu DD mukuru w’I Gitega atazambika ubucocero umugabane wose.

Iyi nkoni y’ubuyobozi Ndayishimiye akaba agomba kuyishyikirizwa kuri uyu wa 15 Gashyantare na João Lourenço wa Angola I Addis Abbeba muri Ethiopia.

Bamwe mu barundi baganiriye na MY250TV bemeza ko n’ubwo bazi neza ko umwanya nk’uyu ku buyobozi bw’Umugabane w’Afurika ari ishema ku barundi bose, basanga bigiye gutuma na mbarwa batari bazi ubujiji, ubunyamusozi n’ubugome biranga Rwabuzisoni Ndayishimiye bagiye kubimenya byoroshye maze bikitirirwa Abarundi bose.

Uyu mutegetsi warumbiye u Burundi atewe iteka na bagenzi be nyamara yirirwa akambura izindi nzirakarengane mu gucuruza abana b’Abarundi muri Congo kwa mushuti Tshisekedi, aho bafitanye umushinga ubahuje ariwo ‘ukwica Abanye-Congo b’Abatutsi’


Soma kandi:Perezida Ndayishimiye ni ikirumirahabiri mu gushakira amahoro akarere


Yatewe iri teka mu gihe abaturage be bakomeje kuririra mu myotsi kubera kubima igitoro,isukari,amadovize n’ibindi.

Aha ntitwakwibagirwa ibihumbi by’abo akomeje kwangaza bazira kutemera kuba abacakara b’ubutegetsi bwe, kubera kurambirwa ubuzima bukakaye yabakururiye.

Ndayishimiye yatewe iri teka nyamara yirirwa ahigira gutembagaza ubuyobozi bw’ibihugu bituranye, akerura gukorana n’imwe mu mitwe y’iterabwoba yayogoje akarere nka FDLR.

Ku mbuga nkoranyambaga,umwe mu barundi yananiwe kwihangana maze agenera Perezida Ndayishimiye ubutumwa bugira buti:’Ubuyobozi bw’Ubumwe bw’Afurika ni icyubahiro ariko si ubwihisho kandi ntacyo bwongera ku mikorere y’ubuhawe ndetse no ku buryo asanzwe ayobora igihugu cye.Bamwe mu babuhawe, imbere mu bihugu byabo barangije batewe za coups d’Etat, abandi bareguzwa bitaretse no kwicwa.Muri make barangije ubutegetsi bwabo nabi”

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *