08-04-2026

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu: Na Saligoma Rugaba Patrick yiyemeje gutuburira interahamwe n’abajenosideri!

0

Umuhezanguni Rugaba Patrick umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga ku bwo kuba yariyemeje kumira bunguri ingengabitekerezo y’urwango, amacakubiri n’iterabwoba yamaze kwerura umugambi wo gushakira imibereho ku nterahamwe n’abajenosideri.

Uyu muhungu wananiwe uturimo tw’amaboko akaba yarahisemo kwasama akajya atujngwa nk’icyana cy’icyini n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha, kuri uyu wa kane ku itariki ya 12 Gashyantare 2026, yatangije icyo yise “ishyirahamwe” ngo ryo gukorera ubuvugizi “impunzi z’Abanyarwanda”.

Ni mu gihe bimaze igihe kinini bizwi neza ko u Rwanda nta mpunzi rufite mu gihugu icyo ari cyo cyose hirya no hino ku Isi dore ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda yarangiye kuwa 31 Ukuboza 2017, abasigaye bakiyita “impunzi” bizwi neza ko ari abajenosideri kabombo banze gutahuka mu Rwanda ngo bataryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rugaba wiyemeje kwangarira hanze y’u Rwanda nyuma yo kurengwa amahoro mu Rwanda, yagaragaye kuri YouTube ari gutera akicyirizwa n’abahezanguni barimo barimo Ansbert Nkundineza bikomanga mu gatuza ko bahangayikishijwe n’imibereho y’interahamwe n’abajenosideri bo bita “impunzi”.

Nyamara ukuri guhari ni uko ayo ari amaco y’inda  dore ko mu buryo bweruye icyo bagambiriye ari ukurindagiza izo nkoramaraso bazisaba amafaranga bita ay’ubuvugizi kugira ngo bibonera icyo bashyira mu nda n’amafaranga bahonga indaya, ayo bagura inzoga n’itabi n’ibindi.

Soma kandi: Ibihararumbu Patrick Rugaba na Sheilla “Kamuzinzi” bibeshye amayira!

Rugaba yirengagiza ko atari ubwa mbere habayeho ubutekamutwe nk’ubu dore ko n’abashinze ibiryabarezi birimo Igicumbi, All for Rwanda, Jambo asbl, FDU-Inkingi, GREX, ROC  n’ibindi bose byaje kumenyekana ko icyo bagendereye ari amaco y’inda gusa.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *