04-04-2026

U Bufaransa: Hakomeje kugaragazwa ibimenyetso bishinja umujenosideri Muhayimana Claude

0

Mu bujurire bw’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa hakomeje kumvwa abatangabuhamya bashinja umujenosideri Kabombo Muhayimana Claude uruhare rukomeye yagize mu iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero mu cyahoze ari Kibuye ubu ni mu karere ka Karongi.

Ni uburanisha ryatangiye mu cyumweru gishize rikaba ryanakomeje kuri uyu wa mbere ku itariki ya 16 Gashyantare 2026.

By’umwihariko abumviswe n’Urukiko uhereye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize banyomoje abari bashatse gutagatifuza Muhayimana imbere y’Urukiko, ndetse mu bamushinja harimo n’umwe mu barokokeye Jenoside mu Bisesero wiboneye amaso ku maso uyu mujenosideri ari mu bwicanyi.

Muri ubwo buhamya, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avuga ukuntu yasimbutse imodoka Muhayimana yari atwaye ijyanye Abatutsi kuri stade Gatwaro aho bari bagiye kwicirwa, nyuma yaho yahungiye mu Bisesero ari naho yongeye kwibonera uyu mujenosideri azanye imodoka yari ipakiye Interahamwe nyinshi zari zije kwica Abatutsi.

Ubu buhamya buje bushimangira ikintu gikomeye cy’uko umujenosideri Muhayimana ntaho azigera acikira ubutabera ndetse ko kuri iyi nshuro ashobora kuzahabwa igihano kiruta cyane icyo yari yakatiwe mu mwaka wa 2021 maze akiha kukijuririra.

Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki 28 Gashyantare 2026, icyo gihe ibyo kurashya imigeri ajurira bizaba bitagishobotse.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *