31-08-2026

Ibintu bikomeje kujya ahabi i Burundi, Sendagara “Gen Neva” ashobora no kwiruka ku musozi!

0

Amakuru yizewe aturuka muri Ntare Rushatsi arahamya ko umunyagitugu Ndayishimiye Evariste asigaye arara ashikagurika kubera umubare udasanzwe w’abasirikare bakomeje kumutera umugongo bakigira mu buhungiro.

Ni muri urwo rwego uyu mutegetsi yategeyse ko hakorwa ibarura ry’ikubagahu ngo harebwe abasirikare basigaye mu kazi bitarenze tariki 20 Gashyantare 2026

Muri iki gihe, igisirikare cy’u Burundi ntikizi neza abasirikare gifite. Hari ababarirwa mu bihumbi batigeze basubira mu gihugu cyabo ubwo abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 birukanaga izi ngabo mu mujyi wa Uvira mu mpera za 2025.

Iki gisirikare cya Ndayishimiye ntikizi umubare nyakuri w’abasirikare bishwe na M23, ntikizi ndetse n’abafashwe mpiri kuva muri 2023 batangira gukoreshwa bucakara mu ntambara y’agahato yibasira inzirakarengane z’Abatutsi bo muri Congo.

Hari abasirikare benshi bakwiye imishwaro hirya no hino mu mashyamba babuze uko bataha dore ko aba bacakara batahwemye kwemeza ko boherejwe kurwana ahantu batazi.

Umugambanyi Ndayishimiye ntiyigeze ahisha ko ubuzima bw’aba bana b’Abarundi butari mu bimuhangayikishije dore ko n’abo AFC/M23 yagaragaje ko ifite we yabihakanye avuga ko atabazi.

Soma kandi: Bari kwicira isazi mu jisho…: Inkuru itavugwa y’abasirikare Sendagara “Gen Neva” yahinduye abacakara muri Congo


Ndayishimiye kandi yashinjwe n’igisirikare kuba ahemba intica ntikize maze akenshi nayo ntibayihabwe nyamara abakuriye abo basirikare bakomeje kwigwizaho imitungo.

Aba bacakara ba Ndayishimiye muri Congo baririrwa bataka inzara aho intica ntikize y’ibiribwa bagenerwa birigiswa n’ababakuriye.

Amakuru yizewe MY250TV ikesha amasooko yayo mu Burundi avuga ko mu rwego rwo kwanga guhahamura sebuja, bamwe mu bayobozi b’igisirikare bahitamo kurekera ku rutonde abasirikare nyamara babizi neza ko batakibarizwa mu bo bayobora.

Yemeza kandi ko hari n’umubare w’abasirikare bakomeje guhembwa nyamara bibereye mu buhungiro hanze y’igihugu.

Ndayishimiye yisamye yaramaze gusandara!

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading