Interahamwe z’i Burayi zakubiswe n’inkuba itagira amazi!
Umwambari wa shitani Nahimana Thomas, umujenosideri Gahunde Chaste, abo muri Jambo asbl, abo mu gatsiko k’ikihebe Rusesabagina Paul ndetse n’igisambo Ndagijimana Jean Marie Vianney bahiye ubwoba nyuma y’uko abatuye i Burayi beretswe ishusho y’ukuri y’u Rwanda bakanyurwa.
Mu mpera z’icyumweru kirangiye abayobozi bakuru muri guverinoma y’u Rwanda barangajwe imbere na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu baganiriye n’urubyiruko rusaga 500 ruturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, ibiganiro byabereye i Paris mu Bufaransa.
Ni ibiganiro byibanze ku gusenya ibinyoma abahezanguni barimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahora bakwirakwiza kugirango bagoreke amateka y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda ziriya nyangabirama ziyita “opozisiyo” zirirwa ziroga bamenye ukuri, zihutiye gusora inyandiko iterekeranye yamagana uruzinduko rwa Minisitiri Bizimana n’abo bari kumwe, gusa ibi nta cyo byigeze bitanga.
Aba banzi b’amahoro bakwiye kuzirikana ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ntakorwaho kuko nicyo gishoro u Rwanda rwubakiyeho iterambere ndetse n’ituze rumaranye imyaka 32, uku ni ukuri Abanyarwanda bose bazi kandi basobanukiwe.
Ku bw’ibyo rero aba bahezanguni bakwiye kumenya ko batsinzwe burundu kuko nta Munyarwanda uyobewe ko batifuriza ineza u Rwanda.
Ndayambaje Marc