Imbere y’imbaga y’abakirisitu gaturika muri Cathédrale Regina Mundi kuri iki Cyumweru tariki ya Mbere Gicurasi 2026, Padiri Steve Mike yumvikanye asabira u Burundi ko Imana yabakiza ubutegetsi kirimbuzi bwa CNDD-FDD.
Padiri Steve yagereranyije imikorere y’ubu butegetsi nk’iya ba Herodi bavugwa muri bibiliya baranzwe no kwica, kwiba, gufata ku ngufu abagore n’andi mabi menshi.
Yagize ati:”Turamukije mu mahoro ya Kirisitu ba Herodi badukurikira haba kuri radiyo cyangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga kuko turi kumwe ntaho mwagiye. Abantu b’ababisha, bagira indahiro zidashobotse. Abantu badashaka kwakira ukuri ariko bagira amayeri yose n’amanyanga yose kugira ngo bagere kucyo bagambiriye”
Yifashishije bibiliya, uyu mupadiri yatanze urugero rwa Herodi wo mu gihe cy’ivuka rya Yezu watanze itegeko ryo kwica abana b’abahungu bose bataruzuza imyaka ibiri, Herodi waciye umutwe Yohani Batisita ndetse na Herodi waciye umutwe Yakobo maze aboneraho kubaza abakirisitu niba mu Burundi hatuzuye ba Herodi maze nabo batajuyaje bagira bati ‘baruzuye’
Soma kandi:Musenyeri yambitse ubusa Sendagara “Gen Neva”
Yunzemo ati:”Kwa ba Herodi, ibyo guca imitwe barabyumva cyane kandi na nubu baracyahari ndetse hari igihe wasanga batwihishemo hano. Abo ba Herodi bategekesha igitugu, bakora icyo bashoboye cyose kugira ngo bacinyize abandi, biri ngombwa ko bica barica, ko biba bariba, bikenewe kandi ko bafata ku ngufu nabyo barabikora. Ntihagire izina muvuga kuko sinkeneye kurara mu maboko atari ayanjye”
Izi nyigisho za Padiri Steve ntaho zitaniye n’intabaza yirirwa itangwa n’abarundi b’ingeri zitandukanye batabariza igihugu cyabo gikomeje kugana ahaga kubera imiyoborere mibi ya Perezida Ndayishimiye n’agatsiko ke k’aba DD.
Batabariza bagenzi babo badasiba kwicwa, kunyuruzwa ndetse no kwangazwa bazira kutemera kuba ingaruzwamuheto za politiki kirimbuzi ya CNDD-FDD yubakiye ku rwango n’ivangura.
Biraro Erneste

