04-04-2026

Musabyimana Gaspard wa FDU-Inkingi n’ikigarasha Célestin Nsengiyumva aho bukera bazimanika mu giti kubera u Rwanda

0

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gutangazwa n’amatiku n’ibinyoma by’abasaza babiri Musabyimana Gaspard, intagondwa y’interahamwe imaze igihe ibundabunda mu Bubiligi ndetse n’ikigarasha Célestin Nsengiyumva.


Ni nyuma y’uko izi mburamukoro zifashe mu isoni nke zikajya ku muzindaro rutwitsi wa Musabyimana asanzwe akoresha mu gukwirakwiza uburozi bwe bw’ibinyoma nuko mu matiku menshi y’ibinyoma bavuga ko ngo “Umushinga wa nucléaire ari uwa Perezida Kagame ku giti cye”.


Ibyo binyoma izi mburamukoro zibikwirakwije nyuma y’uko Perezida Kagame n’itsinda ry’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ingufu za atomike (RAEB) bamaze iminsi bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile mu Bufaransa tariki ya 10 Werurwe 2026.


Amateshwa y’izi mburamukoro abaye nyuma y’uko u Rwanda rwerekanye ko rufite gahunda yo kubaka inganda nto z’ingufu za nucléaire zizatuma rwongera ingano y’amashanyarazi rutunganya akava kuri megawatt 447.


Nta na rimwe Perezida Kagame akora ikintu mu nyungu ze nk’uko izi nyangabirama zibivuga, iteka ryose akorera inyungu z’Abanyarwanda kandi umusaruro ukagaragara.


Izi mburamukoro zikwiye kumenya ko Perezida Kagame adacibwa intege n’ubugambo zirirwamo bo n’izindi nterahamwe kandi ko nta na rimwe atigeze ashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.


Izi nterahamwe kandi ibyo zivuga zibiterwa n’urwango zanga Perezida Kagame kubera ukuntu yazitsinze agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akubaka u Rwanda arukuye mu rupfu akarugarura ibuzima.


Abo basazi bakwiye kumenya kandi ko ibyo bavuga byose cyangwa batuka Perezida Kagame ari uguta inyuma ya Huye kuko ntawe uteze kubayoboka, uwo mwanya bata bakwiye kuwukoresha bashaka uturimo tw’amaboko aho kwirirwa mu manjwe aterekeranye.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *