Rusesabagina yongeye kwiha amapeti, abeshya Isi uburyo “yarakoye Abatutsi” kandi ahubwo yarabacuje ibyabo!
Mu buryo abenshi bise ko ari ubukunguzi, ikihebe Paul Rusesabagina yongeye kwifata imbere ya camera z’Isi yose yumvikanisha uburyo ngo ari intwari yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe nyamara abo abeshya ko yarokoye badahwema kumunyomoza.
Rusesabagina yabikoze mu kwezi gushize i Berlin mu Budage mu itangwa ry’ibihembo ku bakinnyi ba filimi babaye indashyikirwa, ibihembo byatanzwe “World Forum for Future Democracy”, gusa kugeza magingo aya interahamwe n’abajenosideri barangajwe imbere na Chaste Gahunde baracyatiza umurindi amanjwe sebuja yavuze.
Ikihebe Rusesabagina uri mu bahembwe, yatunguye benshi ubwo yahabwaga ijambo dore ko yarikoresheje yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda maze ageze aho agarura indirimbo ye ishaje ivuga ko yashyize ubuzima bwe mu kaga maze arokora Abatutsi muri Jenoside.
Ubuhamya bw’Abatutsi bari barahungiye muri Hotel Des Milles Collines Rusesabagina yari yarashimuse ubuyobozi bwayo buhuriza ku kwemeza ko ahubwo yakoresheje imbaraga yari afite maze ashaka indonke ku bari bamuhungiyeho aho abubuze icyo bamuhonga yabashimurizaga Interahamwe zikabica.
Ni mu gihe nyamara ku rundi ruhande uyu musaza ushaje yanduranya ari umwicanyi ruharwa inkiko z’u Rwanda zahamije ibyaha by’iterabwoba kubera kugira uruhare mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN yashinze byahitanye inzirakarengane z’Abanyarwanda barenga 10.
Aho Rusesabagina agaragariza ko ubwonko bwe budakora neza, ni ukuntu ibi byose yirirwa asakuza, abikora yiyibagije ko mu ibaruwa isaba imbabazi yiyandikiye ubwe, yemeye uruhare rwe mu bwicanyi bwakozwe n’ibyihebe bya FLN.
Mu nyandiko ye kandi Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ibishoboka byose ngo FLN igendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi, nyamara uko akomeje kwitwara bigaragaza ko yiyemeje komatana n’ibikorwa by’iterabwoba, aho kugira ngo yubahirize ibikubiye muri iyo baruwa.
Soma kandi : Rusesabagina, rwesamadongo wa ba gashakabuhake nareke kwigira umwarimu wa “demokarasi”
Ikihebe Rusesabagina akwiye kumenya ko n’ubwo yakuzuza akabati ke ibicupuri by’ibihembo, bidashobora kumuhanaguraho icyasha cy’uko ari ikihebe.
Ku bw’ibyo akwiye kuzirikana ko amategeko ateganya ko imbabazi yahawe zose zizateshwa agaciro akongera kwisanga imbere y’ubutabera bw’u Rwanda igihe cyose azakomeza kwivuruguta mu byaha yari yarahamijwe n’inkiko akabisabira imbabazi.
Ndayambaje Marc