Sendagara Gen Neva yiyegereje “utugara” nk’umuvuno wo guhishira ibyaha bye muri Congo
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Werurwe 2026 Perezida Ndayishimiye yakiriye itsinda ry’ibisahiranda ry’Abanyamulenge biyita ko bavuganira abo akomeje kwica mu Minembwe.
Aba bagambanyi b’Abanyamulenge bagenzi babo babita “utugara”, imvugo isobanuye kimwe nk’Ibigarasha.
Ibi birumbo by’Abanyamulenge Tshisekedi yabihaye bitugukwaha ngo bive muri Amerika bize gutiza umurindi umugambi we n’umupagasi we Ndayishimiye wo kugerageza kwikuraho ibyaha bakora muri Congo no kubyegeka k’u Rwanda.
Ndayishimiye na Tshisekedi bibwiraga ko kuba babiteguriye i Gitega nta muntu uza kubavumbura.
Mu mwaka wa 2025 ntawe utazi impuruza ku mahanga yatanzwe n’abaturage bo mu Minembwe bamagana ingabo z’Abarundi bavuga ko zabafungiye amayira agana ku masoko, ku mavuriro, ku mashuri, n’ahandi hantu ha ngombwa.
Amwe mu magambo yari ku byapa bari bitwaje yagiraga ati: “Twiyambaje amahanga, amahanga nadutabare kuko turagowe; ntidushaka ko Mikenke na Minembwe bihinduka nka Gatumba nyabuna mudutabare mudufungurire amayira”
Iyi mpuruza kandi yanatanzwe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Congo (OCHA-RDC)
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazi neza ko Gen de Brig Charles Sematama wa MRDP/Twirwaneho ubwe yitangarije ko ingabo za Ndayishimiye zifatanyije na FDLR ndetse bari mu barwanyi batari bamenyereye kurwana nabo mu Minembwe.
Si rimwe iyi Twirwaneho yagiye igaragaza ingabo z’u Burundi zafatiwe mu Minembwe.
Bimaze kandi kumenyerwa ko byinshi mu bitero bya drones bidasiba kwica abantu no gusenya ibikorwaremezo mu Minembwe bitegurirwa kwa Ndayishimiye.
Ndayishimiye na Tshisekedi bamaze kubaka ubumwe butindi mu maso y’Isi yose.
Biraro Erneste