Ni ibihe binyoma noneho gashozantambara Tshisekedi ajyanye i Washington?
U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bigiye kongera guhurira i Washington DC mu isuzuma ry’ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ibihugu byombi byasinye mu mpera z’umwaka ushize.
Muri uku guhura abasesenguzi bibaza ibinyoma ubutegetsi noneho buzabeshya dore ko butahwemye guhonyora ingingo zose z’ariya masezerano.
Tshisekedi ntiyahwemye gutesha agaciro umugambi mwiza urangajwe imbere na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kubw’ibyo ni adafatirwa ibihano, abahuza bose bazakomeza kuvuga imbwirwaruhame nziza ariko amahoro agume mu mpapuro gusa.
Mu masezerano y’i Washington DC, Leta ya Tshisekedi yategetswe gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa iyi Leta yakomeje kuvunira ibiti mu matwi kuko iki cyemezo uretse kuba kiri mu mpapuro inkoramaraso Tshisekedi yasinyeho ariko FDLR iracyari mu nzego zose z’igisirikare cye kandi imigambi ufite wo gutera u Rwanda urazwi.
Ikimenyimenyi nuko mu gitero cyagabwe mu Minembwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 rishyira ku ya 17 werurwe 2026, FDLR ni yo yari ku isonga ifatanyije n’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’abasirikare b’Abarundi.
Iturufu ya Tshisekedi yo guhora acamo ibice Abanye-Congo ntiyatuma amahoro arambye agerwaho, kugeza magingo aya umwanzi w’amahoro Tshisekedi yubakiye kuri politiki z’amacakubiri.
Izi politiki ni zo zituma Abanye-Congo basa n’Abanyarwanda bitwa Abanyarwanda bakicwa ndetse n’Abatutsi b’Abanye-Congo bagahozwa ku nkeke kugeza n’aho bishwe.
Bene iyi migirire ya leta mpotozi ya Tshisekedi ituma n’Abanye-Congo muri rusange bahora bafitiye urwango u Rwanda kubera izo politiki.
Ndayambaje Marc