RNC yongeye kwiga isomo ry’uko ‘ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro’
Urwego rushinzwe abimukira n’iyubahirizwa ry’amategeko (ICE) muri Leta ya Texas rwataye muri yombi Rutayomba Theogene wahoze ari ofisiye mukuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ariko akaza guhinduka ikigarasha aho ari mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Iyi nkuru yamenyekanye mu mpera z’icyumweru kirangiye, ntiharatangazwa impamvu ikigarasha Rutayomba wiyitaga Semanyenzi yatawe muri yombi, gusa ikizwi ni uko ari mu byihebe u Rwanda rwashyiriyeho impapuro zo gufatwa mu mwaka wa 2011.
Rutayomba ni umwe mu byegera by’ikihebe gikuru Kayumba Nyamwasa muri RNC, yagaragaye kenshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga asebya Leta y’u Rwanda ari nako ayobora imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
By’umwihariko ikihebe Rutayomba wari ufite ipeti rya “major” muri RDF yahoze ari umunyamabanga (Aide de camp) w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, kikaba ari nacyo yakoreshaga mu mafuti ye menshi arimo nko kwigabiza ku ngufu ubutaka bw’abaturage i Nyagatare.
Rutayomba kandi yagaragaye kandi mu bindi bikorwa birimo gutera ubwoba abacuruzi ngo batange imigabane kuri shebuja.
Ku rundi ruhande, Rutayomba akimara kumenya ko sebebuja Kayumba ari mu mugambi wo kugambanira igihugu ajya hanze, yahise atekera umutwe mukuru w’umugore we amwiba amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorali (25,000$) bayakubita umufuka bahita bigira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ageze muri Amerika, Rutayomba yananiwe uturimo tw’amaboko yegurira ubuzima bwe guhora aharabika u Rwanda.
Ifungwa ry’iki kihebe ni indi gihamya y’uko ntawagiriye nabi u Rwanda n’Abanyarwandsa ngo bimugwe amahoro, uretse we, na sebuja Kayumba n’abandi bazisanga imbere y’ubutabera.
Ndayambaje Marc