Site icon MY250TV

‘Hutu Pawa’, isano muzi hagati ya FDLR na CNDD-FDD – Ubuhamya 

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin uzwi nka Bora wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ahamya ko uyu mutwe n’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bihuriye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko aho bumva ko abahutu bagomba kwica bagakiza mu karere k’ibiyaga bigari.


Ibyo bikubiye mu buhamya Nshimiyimana aherutse gusangiza abitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inama yabereye mu Intare Arena.


Mu buhamya yatanze, Nshimiyimana hari aho yagize ati:”Abarundi bafite ingengabitekerezo yacu ya Hutu Pawa yo kwanga Abatutsi kuko CNDD-FDD ishingwa i Lubumbashi na za Puweto ba Renzaho babigizemo uruhare, bivuga ko bagenderaga ku nama aba Ex-FAR babaga babahaye.”


By’amashirakinyoma kandi, Nshimiyimana yakomeje abwira abari aho ko ntawe ukwiye gushidikanya na gato kuri uwo mubano dore ko mu 2015, nk’uwari ushinzwe iperereza ryo hanze muri FDLR yoherejwe n’abamukuriye mu butumwa bw’akazi mu Burundi kandi yasanze imyitwarire n’imigirire by’aba-DD birangwa n’urwango ku batutsi. 


Soma kandi :Uburyo u Burundi bwateguye ibitero by’iterabwoba byishe abarenga 15 i Musanze

Yunzemo ati:”Nagize amahirwe ndabazi neza. 2015 n’ubundi bampayeyo misiyo nk’umuntu wari ushinzwe iperereza ryo hanze marayo amezi icyo gihe Nkurunziza yari akiraho, ariko nimugoroba iyo twabaga turi nko Hotel du Lac, nta bindi babaga bari gupanga uburyo bakwica umututsi umwe cyangwa babiri. Hari nk’umujenerali witwa Kararuza bamurashe ariho ndi, baraye babitegura.”  


Bora kandi ahamya ko abenshi mu nkingi za mwamba za CNDD-FDD bakoranye nabo imyitozo, aho yatanze urugero rw’uwitwa Disimasi.


Uretse no kuba Ndayishimiye adasiba guhigira u Rwanda, birazwi neza ko CNDD-FDD mu gihe yari ikiri inyeshyamba yibasiye cyane Abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho bahagarikaga imodoka bakabarobanuramo ndetse bakagaba ibitero ahantu hose bazi hatuye Abatutsi.


Ubugome bwa CNDD-FDD bwarushijeho kwiyongera nyuma yo kwinjiza mu ngabo zayo abahezanguni ba Hutu-Pawa bagizwe n’interahamwe na Ex-FAR zasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Nyuma y’aho izi nterahamwe zirukaniwe na AFC/M23 mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, ubu Ndayishimiye yahaye ikaze izi nterahamwe iwe.


U Rwanda rwifuza kubana amahoro n’abaturanyi barwo, nyamara Ndayishimiye we akomeje guhigira kwangiza uwo mubano.


Biraro Erneste

Exit mobile version