Site icon MY250TV

Inyandiko y’ibanga yahishuye ko imokoranire ya CNDD-FDD n’interahamwe yatangiye mu 1996

Hagaragaye inyandiko y’ibanga imaze imyaka 30 yanditswe ishimangira uburyo umubano w’akadasohoka ushingiye ku ivanguramoko hagati ya CNDD-FDD n’interahamwe zo mu Rwanda wavutse.

Ni inyandiko yo ku 4 Werurwe 1996 yahawe umutwe ujijimije wa “Ordre de mission” yandikiwe i Bukavu Zaire yaje guhinduka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nyandiko MY250TV yabonye, bigaragara ko abayobozi b’izahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR) nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ibakomye mu nkokora igahagarika Jenoside bakoreye Abatutsi ndetse ikabohora u Rwanda ubundi bagatorongerera muri Zaire, biyemeje kwiyunga ku ntagondwa z’Abahutu z’Abarundi hagamijwe gutizanya imbaraga ngo bazagaruke gusubukura Jenoside.

Muri uwo mu bano nk’uko bigaragara muri iriya nyandiko, abayobozi ba FAR yaje guhinduka umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’aba CNDD bafashe icyemezo cyo kohereza Lt Col Gasarabwe Edouard mu birindiro bikuru bya CNDD nk’inararibonye ngo atange ubufasha bw’ubuhanga n’ubw’imyitozo mu bitero n’ibikorwa bya gisirikare.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’impande zombi, ku ruhande rwa Ex-FAR yasinywe mu izina rya Gen Maj Bizimungu Augustin maze ishyirwaho umukono na Gen Bde Kabiligi Gratien, naho ku ruhande rwa CNDD isinywa mu izina rya Nyangoma Léonard na Sendegeya Christian.

Iby’iyi nyandiko bishimangirwa n’ubuhamya buherutse gutangwa na ACP Kuradupagase Augustin, wahoze mu ngabo za Habyarimana, wavuze ko nyuma y’uko batsinzwe bakajya mu buhungiro, we n’irindi tsinda ry’abasirikare boherejwe mu gikorwa cyihariye cyo guha ubufasha mu bya tekeniki  umutwe w’inyeshyamba wa CNDD-FDD wari uyobowe na Nyangoma.

Ibi bihishuwe bishimangira ko urugamba rwo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imitwe iyigenderaho rutarangiriye mu Rwanda gusa mu 1994, ahubwo ko hakozwe icengezamwatwara ry’imikoranire n’indi mitwe yo mu karere mu gushaka gukomeza guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu Pawa. 

Soma kandi: Sendagara “Gen Neva”yasizoye mu mikwabu isa neza neza nk’iyakorwaga na MRND mu myiteguro ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyi nyandiko ni gihamya ikomeye mu mateka y’akarere k’Ibiyaga Bigari, igaragaza isura nyakuri y’ubufatanye bw’interahamwe na CNDD mu mugambi mubisha w’amacakubiri ashingiye ku moko.

Rukundo Mayira Derrick

Exit mobile version