Site icon MY250TV

Uburyo Sendagara “Gen Neva” ari gushakira indonke mu bihumbi by’Abanye-Congo bamuhungiyeho

Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi yasizoye mu kwangira ibihumbi by’Abanye-Congo bamuhungiyeho gutahuka mu gihugu cyabo aho bizeye amahoro nyuma y’uko ibice bifuza gutahukamo bibohowe n’ihuriro rya AFC/M23.

Imibare igaragaza ko impunzi Ndayishimiye yafashe bugwate zisaga ibihumbi mirongo irindwi, gusa ikibabaje kurusha ibindi ni ukuntu muri izo mpunzi zose ubu Leta y’u Burundi yemera gutaha kw’izigera ku gihumbi gusa buri cyumweru.

Umunyagitugu Ndayishimiye uzwi nka Sendagara yafashe bugwate abo banye-Congo ngo bakomeze babe mu nkambi z’impunzi ibi akabikora agamije inyungu ze bwite muri iki gihe ubukungu bw’u Burundi bugeze habi ndetse amadevize akaba abona umugabo agasiba undi.

Kubera ubu bunyamaswa bw’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, impunzi ziri mu Burundi zihora zigarambaya zigaragaza ko zikorerwa akarengane ndetse ko zikeneye gutaha mu gihugu cyazo, gusa inyinshi muri zo zagiye zihohoterwa n’inzego z’iperereza mu buryo bwa kinyamaswa.

Amakuru yizewe aturuka muri izi mpunzi yemeza ko abayobozi bagera kuri 30 bazihagarariye bashimuswe n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi (SNR), bazizwa gushaka gutaha mu gihugu cyabo.

Mu myumvire ipfuye y’ubutegetsi bwa Ndayishimiye, buri mpunzi ni amahirwe yo kubyaza amafaranga bakayicuruza.

Ibi byose biri kuba mu gihe Abarundi bagera kuri 90% ku munsi batungwa n’ari munsi y’idolari rimwe, ibi bikagira u Burundi igihugu gikennye kurusha ibindi ku Isi, ku bw’ibyo ngo gutaha kw’impunzi ngo byabangamira ubukungu busanzwe bucumbagira dore ko izi mpunzi zituma u Burundi nibura buboma amadorali atangwa n’imiryango mva mahanga izitaho.

Soma kandi: Abanye-Congo barenga 100 bamaze gupfira i Burundi mu gihe kitageze ku kwezi kubera icyemezo cya Ndayishimiye

Abakurikiranira hafi amakuru yo mu karere bemeza ko n’umuryango mpuzamahanga wadebekeye icyo kibazo kuko ngo bitumvikana ukuntu bakomeza gutera inkunga ibikorwa byo gufasha impunzi mu gihe 90% muri zo zifuza gutaha mu gihugu cyazo.

Amakuru aturuka mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yemeza ko nta n’igitekerezo ubutegetsi bwa Ndayishimiye bufite cyo kwemera ko impunzi zitaha, ngo biracyari kure nk’ukwezi.

Umwe mu b’imbere muri iryo shyaka agira ati : “Umugore wa Ndayishimiye we ubu yamaze gutangiza imiryango myinshi itegamiye kuri leta ishinzwe iby’impunzi”

Ikibabaje kurusha ibindi, nuko raporo zose zitangazwa usanga zemeza ko impunzi z’Abanye-Congo zuzuye aho polisi ndetse n’inzego z’iperereza bafungira abantu, byongeye kandi n’abantu bagerageza kuvuga uko babona ibintu usanga baburirwa irengero.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version