14-09-2026

Urubyiruko rweretswe uko rwahesha agaciro ubuhinzi ubundi rugakirigita ifaranga

0

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Olivier Kamana yashishikarije urubyiruko kwitabira gukora ubuhinzi bw’umwuga bwubakiye ku ikoranabuhanga arwizeza ko Leta y’u Rwanda yiteguye kuruba hafi.

Ni ubutumwa Kamana yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026 muri kimwe mu biganiro byaranze umunsi wa nyuma w’Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa yaberaga muri Kigali Convention Centre.

Kamana yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhinzi bwafatwa nk’umwuga usuzuguritse maze ahera aho asaba urubyiruko rw’u Rwanda kuwuhesha agaciro kuko ubu urimo amahirwe menshi y’iterambere.

Ati: “Uyu mwuga bawuteshaga agaciro ku rwego batari bafite n’umwanya wo kwandika izina ryawo mu buryo bwuzuye.” aha akaba yagaragaje ko mu ndangamuntu basuzuguraga uyu mwuga maze bakandika “nzi” gusa!

Yakomeje ashishikariza urubyiruko kugana ibigo bitanga inguzanyo n’amabanki kugira ngo bahahwe inguzanyo babone ubushobozi buhagije bwo gushora imari muri uwo mwuga.

Atebya yagize ati:”Nta mugabo utagira umwenda”.

Yunzemo ati: “Leta y’u Rwanda yaharuye amayira binyuze mu guhugura abakora ubuhinzi no gushyiraho ibigo nka RICA (…) Mwitinya gufata inguzanyo muri banki.”

Yasabye kandi urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) mu guteza imbere ubuhinzi nk’uko basanzwe barikoresha mu bindi bintu.

Iyi Nama Nyafurika ku kwihaza mu biribwa yitabiriwe n’abantu ibihumbi bitanu bo mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi.
Cyusa Simon

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading