28-10-2026

U Rwanda rwahawe kwakira F1, Perezida Kagame ahinyuza abakerensa ubushobozi bw’u Rwanda!

0

Ntabwo bikiri ibanga cyangwa ugushidikanya; u Rwanda mu ntangiriro za 2030 ruzakira isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa mu modoka rizaba ryitwa ‘Africa Grand Prix’ nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Kwemeza u Rwanda nk’igihugu kigiye kwakira African Grand Prix, byabereye i Kigali muri BK Arena mu muhango ukomeye witabiriwe na Perezida Kagame, Madame Jeannette Kagame, Stefano Domenicali uyubora Formula 1 n’abandi banyacyubahiro banyuranye mu by’umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi.

Muri uyu muhango  hasinyiwemo amasezerano y’imyaka 10 yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y’Isi y’amasiganwa y’imodoka ya Formula 1, dore ko yahaherukaga mu mwaka wa 1993.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry’imodoka ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.”

Yunzemo ati: “U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.”

Umukuru w’Igihugu kandi yahinyuje abamaze igihe bakerensa ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira iri siganwa bitwaje ko ari igihugu gito.

Ati: “Ndabwira abo bantu guhumeka cyane ubundi bagatuza ndetse bagategereza ikizakurikiraho (…) Formula One igice cy’ishusho nini y’ibyo u Rwanda rugomba gukora.”

Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko byari bikwiye ko aya marushanwa abera muri Afurika bitewe n’uko hari hashize igihe uyu mugabane utayakira maze ashimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu kuyakira.

Yagize ati: “Tumaze imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye kandi dufatanyije n’umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u Rwanda.”

Kwakira Formula One bishimangira uruhare rukomeye rwa Perezida Kagame mu guteza imbere u Rwanda dore ko aya marushanwa azasigira igihugu amadovise menshi ndetse afashe igihugu kurushaho kumenyekana mu buryo budasanzwe ku ruhando mpuzamahanga.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply