Urubyiruko rwogejwe mu bwonko n’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi aho babarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi rwiyita ‘Team Inkingi’, rukomeje gucurangira abahetsi ku mbuga nkoranyambaga rutagatifuza umunyabyaha ruharwa Ingabire Victoire Umuhoza (IVU).
Uru rubyiruko rusanzwe rurimo abitwa Plaicide Hinga, Patrick Karuranga, Eugene Nsanzimana, Benjamin Dusingizimana, Herve Mazimpaka n’abandi kuri uyu wa 27 Ukwakira 2027 barifashe bakoresha umuzindaro wa X basanzwe banyuzaho uburozi bwa FDU-Inkingi yashinzwe na Ingabire maze bandika basaba ko uwo munyabyaha yafungurwa “kuko nta cyaha yakoze”.
Ni mu gihe nyamara Ingabire afunzwe azira ibyaha bitandatu yakoze abizi neza kandi abishaka birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda.
Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.
Uyu mugore w’umugome asanzwe ari umunyabyaha ruharwa utarigeze yicuza cyane ko n’imbabazi yasabye Perezida wa Repubulika ubwo yari amaze imyaka 8 muri gereza yarahamijwe ibyaha by’ubugome birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushaka guhirika ubuyobo bw’u Rwanda, yabisubiyemo byose uko byakabaye akimara guhabwa izo mbabazi no gufungurwa.
Induru bari kuvuza ntiyagira icyo ikora ku mategeko uyu muhezanguni w’umugome yagonze abigambiriye.
Abahenzanguni ba ‘Team Inkingi’ kimwe n’intagondwa za FDU-Inkingi bakwiye kumenya ko gutagatifuza inkozi y’ibibi nka Ingabire ntacyo bizatanga kuko u Rwanda ni igihugu kitihanganira abanyamabi kandi kigendera ku mategeko ahamye.
Aba kandi bakwiye kuzirikana ko nyirabuja Ingabire bita “umucunguzi” wabo atazigera afungurwa ataryojwe ibyaha bye kubera ko ni Umunyarwanda nk’abandi utari hejuru y’amategeko, urusaku rwabo ntacyo ruvuze.
Ubwanditsi

