Ibiro by’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi byahamije ko byataye muri yombi uwitwa Rutihunza Jean-Baptiste wayoboraga ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara mu 1994, aho bumukurikiranyeho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Rutihunza yari amaze imyaka 32 yidegembya mu Bubiligi, akaba azwiho kuba yaragize uruhare rudashidikanwaho mu kwica Abatutsi b’i Gatagara ho mu karere ka Nyanza.
Uruhare yagize rwatumye ahabwa izina ry’iribyiniriro rya « Umwicanyi ruharwa wa Gatagara ».
Muri dosiye y’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi harimo ko akurikiranyweho ibyaha birimo ibya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyo kutubahiriza itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi kuko yishe ndetse anicisha abarwayi bafite ubumuga.
Yishe kandi abakozi b’ikigo cya HPV Gatagara n’abahungiyeyo, aho ashinjwa gukora intonde z’Abatutsi no gufatanya n’Interahamwe kubica.
Amakuru y’uruhare uyu mujenosideri yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi si ubwa mbere avuzwe, no mu mwaka w’2020 iyari komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mu Rwanda (CNLG), yamutanzeho amakuru muri raporo yayo, igaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi mu kigo cya HVP Gatagara yayoboraga mu gihe cya jenoside.
Mbere yo kujya kwihisha mu gihugu cy’u Bufaransa, umujenosideri Rutihunza yari yarabanje kwihisha mu gihugu cy’u Butaliyani maze kubera ko nta mahoro y’abanyabyaha, ubwoba bwatumye yishuka ko mu Bubiligi ari ho yazihisha ntatahurwe ni ko kujya kubundabunda muri icyo gihugu mu mwaka w’2023.
Inkuru y’itabwa muri yombi rya Rutihunza Jean-Baptiste yatitije interahamwe zo hirya no hino ku mugabane w ‘u Burayi kuko yongeye kubibutsa ko nta buturo bafite ku Isi, ko aho bakwihisha hose, ukuboko kw’ubutabera kuzabageraho byanze bikunze.
Abanyarwanda baganiriye na MY250TV nyuma yo kumenya aya makuru bashimye u Bubiligi kuri iyi ntabwe bakomeje gutera yo gutanga ubutabera, gusa bahuriza ku gusaba iki gihugu cyo cyahagurukira abandi bakomeje kugoreka amateka y’u Rwanda binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri abo Abanyarwanda basaba u Bubiligi guhagurukira harimo intagondwa z’abahezanguni bibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi gakorana bya hafi n’interahamwe n’abajenosideri bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Harimo kandi abagabo n’abagore bakomoka ku bajenosideri aho biyemeje gutagatifuza ibyaha by’ababyeyi babo binyuze mu gatsiko kiyita ‘Jambo ASBL’, ndetse n’abahezanguni b’abagore bazwiho ivanguramoko bibumbiye mu gatsiko kiyita ‘RifDP’.
Ndayambaje Marc

