15-04-2026

Hamenyekanye ubutiriganya Ndayishimiye na CNDD-FDD bari gukoresha ngo bazibe amajwi mu matora ataha

0

Perezida Ndayishimiye Evariste “Neva” n’ishyaka rye rya CNDD-FDD bari gutanga indangamuntu ku bana bo munsi y’imyaka 16 kugira ngo bitegure kuzabakoresha mu kwibira amajwi iri shyaka mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu Burundi umwaka utaha.

Ni ibintu biri kuba hirya no hino mu gihugu bikaba by’umwihariko biri kugirwamo uruhare n’abitwa ‘Imbonerakure’ – aba ni urubyiruko rushamikiye kuri CNDD FDD bafite imyitwarire nk’iy’interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amasoko y’amakuru ya MY250TV i Burundi ahamya ko imbonerakure ziri kuzenguruka imisozi yose y’i Burundi maze zigaha indangamuntu buri muntu hatitawe ku myaka afite dore ko n’abana bafite imyaka 8 bari kuzihabwa mu gihe itegeko ry’u Burundi rivuga ko indangamuntu ihabwa umuntu ufite nibura imyaka 16.

Ibyo kuba Ndayishimiye ari mu migambi mibisha yo gushaka kugundira ubutegetsi byemezwa kandi n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Nk’urugero, Chauvineau Mugwengezi uyobora ishyaka UPD-Zigamibanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024 yabwiye Tele Renaissance ko nta demokarasi iri mu Burundi kubera Ndayishimiye na CND FDD.

Ati: “…iyo wihaye inshingano zo gutegura amatora, n’ubwo waba uri ku butegetsi, uramutse uyatsinzwe, ugomga gutanga umwanya ku wayatsinze,gusa siko bimeze mu Burundi.”

Yunzemo ati:” Buriya amatora yabaye mu Burundi ni ayo mu 2005, niyo CNDD-FDD yatsinze, andi yose yarayatsinzwe ariko igakomeza kwemeza ko yayatsinze.”

Niba Ndayishimiye akunda Abarundi akwiye kuva mu nzira ubindi akareka  abafite ubushobozi bakayobora kuko we nta cyo ashoboye, nk’uko Abarundi badahwema kubimwibutsa.

Biraro Erneste.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *