20-04-2026

Perezida Ndayishimiye yagiye I Kinshasa kwishyuza!

0

Mu ibanga rikomeye, Jenerali Neva uyobora u Burundi yakoreye urugendo I Kinshasa kuri iki cyumweru aho yari agiye kwishyuza inshuti ye magara Félix Tshisekedi, indonke yamwemereye ku basirikare b’Abarundi bagiye gufasha Leta ya Congo kurwanya M23.

Uyu mushinga mutindi hagati ya Tshisekedi wa Congo na Ndayishimiye w’u Burundi wari ushingiye ku kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi cyane cyane abavuga ururimi rw’ ikinyarwanda aho bari bawutangiriye kwa Tshisekedi ariko bafite na gahunda yo kuwukomereza no mu karere.

Uyu ni umugambi Ndayishimiye yari yijeje Tshisekedi ko uzihuta cyane ko yamuhamirizaga ko ingabo z’Abarundi ari ibitangaza mu kurwana. Gusa,bimaze kugaragara ko aba bategetsi bombi cyane cyane uw’u Burundi batari bazi ibizababaho nyuma yo gutangiza urwo rugamba.

Kuva mu mpera za 2023 Ndayishimiye yinjira byeruye mu kurwanya M23, inkuru mbi ntizisiba gutaha I Gitega aho abasirikare b’Abarundi bakomeje gupfa nk’ udushwiriri.Amakuru ubu butegetsi bugerageza guhisha nyamara bikanga bikaba iby’ubusa kuko imiryango yabuze abayo ndetse n’Abarundi muri rusange birangira  babimenya.

Iby’uyu mushinga byaje guhumira ku mirari ubwo M23 yirukanaga kibuno mpa amaguru mu mujyi wa Goma ingabo za Tshisekedi, iz’Abarundi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, ingabo za SADC n’abacanshuro b’abanyaburayi.

Uretse abacanshuro na SADC bemeye kuyamanika maze bakishyikiriza ubuyobozi bwa M23, abasigaye bose bayabangiye ingata maze berekeza iya Bukavu bazi ko bazahabonera agahenge.

Izi nkozi z’ibibi zirengagizaga nkana ko gahunda ya M23 ari ukubohoza abanyekongo bamaze igihe kinini ku ngoyi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.Ubu tuvugana na Bukavu irabarizwa mu maboko ya M23.

Ndayishimiye arajya kwishyuza iki ko ibyo yemereye Tshisekedi byamunaniye amanywa ava?

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *