16-04-2026

Abari abasirikare ba FARDC biyemeje gukura Congo kungoyi y’ ubutegetsi bwa Tshisekedi

0

Mu mpera z’icyumweru gishize abapolisi 2100 n’ abasirikare 890 bakoreraga ubutegetsi bwa Tshisekedi ubu bakaba baritandukanyije nabwo bakishyikiriza M23,baratangaza ko ubu intego nyamukuru bafite ari uko bafatanya n’uyumutwe kubohora Congo yose.

Ibi aba basirikare, abapolisi ndetse na bamwe mu bagize imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo babitangaje ubwo bari bagejejwe mu mujyi wa Goma bakuwe muri Kivu y’Amajyepfo aho bagiye guhabwa amahugurwa n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23.

Umwe mu basirikare yagize ati:”Guverinoma iriho ntabwo tuyishaka. M23 tugomba kuyirwanirira kugeza ikuyeho ubutegetsi buriho tuzana ubwacu.”

Benshi mu baganiriye n’itangazamakuru bagaruka kandi ku kibazo cy’ivanguramoko cyamunze igisirikare cya Congo. Iri vanguramoko rikaba ryarabyawe n’ingengabitekerezo ya jenoside umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, wakwije muri icyo gihugu ndetse ubu ukaba ubarizwa mu gisirikare cya Congo FARDC.

Koloneli Ngaja Didier, ni umwe mu bahoze mu gisirikare cya Congo FARDC aza kwitandukanya nacyo yifatanya n’umutwe wa M23, yagize ati: “Mu gisirikare cyacu harimo ivangura rishingiye ku moko,niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kwifatanya n’umutwe wa M23,ngo dufatanye kwubaka igihugu cyacu”

Majoro Rurimbura Joseph,umunyekongo wo mu bwoko bw’abanyamulenge we avuga ko aho yakoreraga habohowe na M23 habura iminsi micye ngo bagenzi be bamwice bamuziza ubwoko bwe, ati: “Abasirikare n’abapolisi bagenzi banjye bagombaga kunyica,M23 yageze I Kavumu maze icyumweru mpavuye ngo batanyica”

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagaragaje integer nke mu buyobozi, none ubu bukomeje gushoza Abanyekongo mu ntambara igamije inyungubwite za Tshisekedi. Byongeye, bwabibye amacakubiri mu baturage, ndetse ubu bimaze kugera no mu nzego z’umutekano, aho bamwe mu basirikare n’abapolisi bicana ubwabo kandi bakarenganya abo bashinzwe kurinda. Ibi byose bigaragaza ko igisubizo kirambye kuri ibibibazo ari ukubohora Congo yose, nk’uko biri mu ntego nyamukuru z’umutwe wa M23.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *