Perezida Ndayishimiye akomeje kwirindimurira ibibazo by’ uruhuri
Ibibuga by’umupira bya Muramvya na Rugombo mu Cibitoke ni hamwe mu hantu harimo kwakirirwa impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhunga igihugu cyazo kubera intambara cyashowemo na Perezida Felix Tshisekedi.
Perezida Ndayishimiye w’ u Burundi ni umwe mu bandi baje kuyinjiramo ku buryo bweruye kuva mu ntangiriro za 2023; aho akurikiye inyungu bwite akuramo biciye mu kohereza ingabo.
Amakuru aturuka mu mpunzi ziri ku butaka bw’ u Burundi aremeza ko aho ziherereye zugarijwe n’uruhuri rw’ ibibazo bitandukanye aho ndetse bamwe muri zo batangiye kuhaburira ubuzima.
Nta mafunguro, nta mazi, ntabyo kuryamira ndetse nta n’aho kwikinga imbeho bafite dore ko ubu tuvugana abana bagera kuri 6 bamaze gupfa ndetse abandi benshi bakaba bari mu bitaro.
Mu mibare itangwa n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR, mu Burundi harabarirwa impunzi z’abanyekongo zigera ku 26,432 nyuma y’ibohorwa rwa Bukavu, hakaba harimo n’abashinzwe umutekano .
Nyuma y’ibohorwa rya Goma, Bukavu yahise ihinduka indiri ya FARDC, FDLR, FNDB, Wazalendo. Aho izi ngabo zirwanira inyugu za Tshisekedi zatangiye kwigaba mu baturage zibasahura utwabo ndetse zikica na bamwe bo mu bwoko bw’ Abatutsi.
Nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zagiye zigaragara mu bikorwa byibasira Abanyekongo,ibikorwa zifatanyamo n’ingabo za Congo ndetse na Wazalendo, mu itangazo yashyize hanze kuwa 15 Gashyantare, AFC/M23 yasabye ingabo z’u Burundi kuva byihutirwa ku butaka bwa Congo.
Hazacura iki mu Burundi mu gihe M23 izaba yamaze kubohora umujyi wa Uvira uhana urubibi n’u Burundi?
Biraro Ernest