Kwa Ndayishimiye ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo kiragarika ingogo.
“Ntihagire umurundi uzumvikana yinubira ko aba bavandimwe b’abanyekongo bahungiye mu gihugu cyacu kuko uyu ni umugisha uje utugana.”
“Ntabwo tuzi igihe bazatahukira. Bityo bazakenera kurya, bazakenera kwivuza ndetse n’abana bazakenera amashuri yo kwigamo.”
Aya magambo yuzuye ibyiringiro ni ayatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi bwana Martin Niteretse mu ntangiriro z’ icyumweru gishize ubwo yasubizaga itangazamakuru ku bibazo bikomeje kuzamurwa n’Abarundi bataka ubuzima buhenze kubera ubwinshi bw’ impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhungira mu Burundi.
Nyuma y’aho M23 ibohoreye umujyi wa Bukavu, impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Burundi ari nyinshi, impamvu yatumye imibereho ya buri munsi y’abaturage ihenda cyane ababarizwa mu duce tw’ aho izo mpunzi zicumbikiwemo ndetse no mu nkengero.
Ubu tuvugana mu mujyi wa Bujumbura ndetse na Cibitoke, ababaga mu nzu bakodesha bararira ayo kwarika kuko ibiciro byamaze kwikuba inshuro utabara, ibikorwa bihabwa umugisha na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagamije indonke dore ko n’ubusanzwe icyitwa ruswa cyamaze guhabwa intebe kwa Ndayishimiye.
Ku rundi ruhande, ubushobozi bw’umurundi ku isoko busanzwe ari mbogamizi ikomeye. Wakwibaza uko bizagenda mu gihe na twa duke babonaga tugiye gusaranganywa muri izi mpunzi!
Gusa, ibibazo by’Abarundi sibyo by’uyu mutegetsi unabarizwa mu ishyaka CNDD-FDD ya Gen Neva.
Ikibazo cyo kwibazwa hano ni kimwe: Ese mu by’ukuri ubukungu bumaze imyaka bwarazahaye kubera ubuyobozi bubi bwa Ndayishimiye n’agatsiko ka bamwe mu bayobozi bafatanya, aho ntibwaba bugiye kuzahara kurushaho?
Biraro Ernest.