13-06-2026

Gutera u Rwanda ni umugambi Tshisekedi yatangiye gutegura kuva mu 2021

0

Aganiriza abagize ihuriro ry’ imitwe ya politiki mu Rwanda kuri uyu wa 25 Gashyantare, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) Kabarebe James yavuze ko umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda amaze igihe awutegura.

Kabarebe yagize ati: “Bigeze 2021, Tshisekedi ati ‘ngiye gushaka igisubizo cya Kivu’, gushyiraho ibihe bidasanzwe, ibihe by’intambara. Akuraho abayobozi bose b’abasivili muri Kivu, guhera kuri ba Guverineri bose abasimbuza abasirikare. Abantu bayoberwa ibyo ari byo…naho we yateguraga intambara. Ibyo yise kuzana amahoro muri Kivu, we yateguraga intambara.”

Muri uwo mujyo, Tshisekedi yakomeje kuribwaribwa asanga aya atari  amakuru agomba kwihererana maze ahitamo ko byaba byiza uwo mugambi mubisha we awushyize ku karubanda.

Ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora Congo mu 2023, Tshisekedi yivugiye ko agiye gusaba uburenganzira abagize Inteko ndetse na Sena mu gihugu cye bwo gutangiza intambara ku Rwanda.Umugambi yavugaga ko uzanamworohera kuko bitazamusaba ko yohereza ingabo ku butaka bw’u Rwanda.

Nk’aho bidahagije, yasanze agomba no kwifashisha somambike we Ndayishimiye uyobora u Burundi ngo bakomeze gushimangira umugambi we k’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiriro za 2024, Ndayishimiye yarubwiye ko bazakomeza urugamba bafatanyije na RDC kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.

Mu mvugo ye, Ndayishimiye yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiye agaragaza kenshi ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda. 

Karundura y’uyu mugambi wa Tshisekedi n’abo bafatanya kwari ukwegereza intwaro umupaka.

Nyuma y’aho M23 yirukaniye muri Goma ingabo za Tshisekedi n’abo bafatanya bose, havumbuwe intwaro zikomeye kandi nyinshi zari mu birindiro byabo.

Nyuma yo gusura aho izo ntwaro zari zibitse, umunyamakuru Munyaneza James yahamirije RBA ko zitari izo kurwanya umutwe wa M23 gusa.

Reba videwo hano: Umunyamakuru Munyaneza James yagaragaje ko ibikoresho bya gisirikare byasanzwe I Goma ari gihamya ku mugambi wa DRC wo gutera u Rwanda.

Tshisekedi n’abambari be bakwiye kumenya ko ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading