09-06-2026

Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye umukuru w’ igihugu

0

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Gashyantare, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe  ya Politiki yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ku kibazo cy’ umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo (RDC).

Umwe mu myanzuro iri huriro ryafashe wemeza ko imitwe ya politiki ibarizwa muri irihuriro “ishyigikiye Nyakubahwa Kagame Paul,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku cyerekezo afitiye u Rwanda harimo no guharanira amahoro arambye mu karere.”

Iri huriro kandi ryaboneyeho gusaba gashozantambara Tshisekedi ko leta ye ikwiye gufata ikikibazo ikakigira icyayo. Ikabanza igashakira umuti urambye mu mizi, ikareka guhora yishuka ko umuti urambye uzagerwaho biciye mu nzira ya gisirikare,ni mu gihe nyamara we ahora atera utwatsi inama zose agiriwe ziganisha ku mahoro.

Imitwe ya politiki yose uko ari 11 ikubiye muri iri huriro yaboneyeho kwamagana imyitwarire idakwiye ikomeje kuranga ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kugaragaza imyitwarire ya ba mpatsibihugu bigashyira imbere gufatira u Rwanda ibihano kandi mu by’ukuri Atari cyo gisubizo kirambye ku ruhuri rw’ibibazo by’umutekano mucye uranga uburasirazuba bwa Kongo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading