Uburyarya bw’umuryango mpuzamahanga ku bibazo bya Congo bukwiye gufatirwa ibyemezo!
Umuryango Mpuzamahanga ukwiriye ibihano ku mpamvu z’uko ukomeje kugaragaza ukwinangira gukomeye mu gukemura ikibazo cy’umutekano muri Congo no guhishira imikoranire ya Guverinoma ya Tshisekedi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho udahwema kwikomanga mu gatuza uvuga ko ushaka kugaruka mu Rwanda ndetse ukanavuga ko ushaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko FDLR ibangamira umutekano warwo bigendewe no ku bimenyetso bifatika by’uko uyu mutwe ufatanyije na Tshisekedi ari kenshi wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, ariko Umuryango Mpuzamuhanga byose ukabirenza amaso bitewe n’inyungu zawo bwite ufite muri Kongo.
Mu kwirengangiza ubufatanye hagati y’ubutegetsi bwa Tshisekedi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi ari wo muzi w’ibibera mu karere, bishimangira ko Umuryango Mpuzamahanga udaharanira amahoro ahubwo uharanira akaduruvayo gatwara ubuzima bw’Abanyekongo kakanateza impagarara mu karere k’ibiyaga bigari.
Birababaje kandi binateye inkenke kuba nyuma y’ imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda uyu Muryango Mpuzamahanga ugitekereza ko ububi bwa FDLR ntacyo butwaye. Mu gihe ibikorwa byayo bibi muri Kongo bizwi, iyo byirengagijwe byongera ikibazo, bityo rero Umuryango Mpuzamahanga ufatwa wari ukwiye gufatirwa ibihano k’ubwo kureberera amabi ariko ukaryumaho.
Umuryango Mpuzamahanga ushyira inyungu zawo imbere binatuma ubogama iyo bigeze ku bibazo bibera muri Kongo aho gushaka igisubizo kirambye, ntuzigera uhagarika u Rwanda gukarishya umutekano n’ubusugire bwawo ku kiguzi icyaricyo cyose.
Mukobwajana Linda