Ikihebe Rudasingwa Théogène “RedCom” mu bujajwa!
Ikihebe Rudasingwa Théogène “RedCom” n’abapagasi bacyo barimo Ngarambe Joseph na Musangamfura Sixbert bumvikanye mu matiku n’ubujajwa bo bita “gukora politike itavuga rumwe na FPR-Inkotanyi”.
Byari mu kiganiro cyatambutse ku muzindaro rutwitsi wa YouTube iki kihebe cyashinze mu rwego rwo kuyobya uburari ku byaha by’ubugome byatumye ubutabera bw’u Rwanda bugikatira igifungo cy’imyaka 24.
Kuri iyi nshuro ikihebe Rudasingwa yakoraga ingirwabusesenguzi ku ijambo Perezida Kagame aherutse kugeza ku bitabiriye ihuriro rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Uwabashije kumva ayo mamanjwe wese yibajije uburyo iki cyihebe kizanwa ku mbuga nkoranyambaga no guhakana ibyo umukuru w’igihugu yavuze ku muryango we, cyane abana be ubwo yavugaga ko nta mugambi uhari wo gutegura umukobwa we kumusimbura ndetse ko babiri mu bahungu bo bahisemo kuba abasirikare naho undi akagana iy’ubushabitsi (business).
Rudasingwa kandi yumvikanye ashinja bantu kuba “abanyamatiku” ni mu gihe nyamara nta munyamatiku waruta umuntu muzima wirirwa asakuza ku mbuga nkoranyambaga avuga ubuzima bw’abandi kandi anavuga ibinyoma.
Soma kandi: Ibyo mutamenye ku gisambo ruharwa Rudasingwa “REDCOM” wigize aka ya ngwe ikurira umwana ikakurusha kurakara!
Iki kihebe kandi cyumvikanye gikorera ubuvugizi Tshisekedi ahakana ko nta FDLR iri mu ngabo ze ndetse avuga ko nta bwicanyi ingabo z’u Burundi ziri gukora i Minembwe ahubwo ngo “ni u Rwanda rubashotora”.
Uretse kuba aba baturanyi Rudasingwa avugira bahora barekereje bifuza kugirira nabi u Rwanda kugeza n’aho bemeza ubufasha mu gukuraho ubuyobozi bwarwo, ibi ni n’akumiro ndetse n’ubwenge buke kubona umuntu yihandagaza agahakana ibyo amahanga yose yemeza.
Muri iyo ngirwa kiganiro kandi, iki kihebe Rudasingwa cyumvikanye gishinja Minisitiri Bizimana “gukoresha amagambo y’ivangura mu ruhame”, ibyo aheraho avuga ko Leta yose igendera ku ivangura.
Bene ayo magambo Rudasingwa ntawe byatungura cyane ko bisanzwe bizwi neza ko ikicyihebe cyahindutse umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’abajenodieri nk’uko byahishuwe n’uwitwa Habib Rukundo wafatiwe muri Uganda muri 2013 wagaragaje ko Rudasingwa yamuhaye ubutuma ashyira Gen Ntawunguka Pacifique alias Omega uyobora FDLR amusaba ubufatanye.
Ibi kandi arabisanganywe kuko we n’abo bakorana bahora bagambiriye kugumura Abanyarwanda.
Ikibabaje ni uburyo uyu Rudasingwa wahunze u Rwanda ari umujura ruharwa ubu ugeze mu rwego rw’ibyihebe asoza arira ayo kwarika avuga ko yifuza kuzapfira mu Rwanda.
Nta kabuza ubutabera buramutegereje!
Biraro Erneste