Umusazi arasara akagwa ku ijambo: Ikigarasha Robert Kabera yemeje ko “Padiri” Nahimana yaririmbye adashobora kuyobora u Rwanda
Ikigarasha Robert Kabera wigize impunzi nyuma yo gutoroka ingabo z’u Rwanda (RDF), yavuze ko Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri ubu akaba yiyita umunyapolitiki adashobora kuyobora u Rwanda kabone n’ubwo yamuhimbiye indirimbo imivuga imyato.
Yabivugiye mu kiganiro aherutse kunyuza kuri X aho by’umwihariko yimennye inda yerura ko nta kibi atakoreshwa n’inda ye.
Umunyarwanda yabivuze neza ko umusazi asara akagwa ku ijambo, na Kabera hari aho yagize ati: “Nahimana wambwiye ngo muririmbe ngo ni we ukwiye kuyobora u Rwanda, ngaho azajye kuruyobora turebe!”
Soma kandi : Sergeant Major Kabera Robert wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana we yahungiye muri Uganda
Uko biri kose kuba ikigarasha Kabera akomeje kwijandika mu bikorwa by’ubugambanyi nko kuririmba indirimbo isingiza umwanzi w’igihugu, bishimangira ko yarenze umurongo utukura.
Ni muri urwo rwego akwiye kuzirikana ko nta wagiriye nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro!
Ndayambaje Marc