Umunyamatiku Eric Bagiruwubusa mu kwangisha abaturage gahunda za Leta
Eric Bagiruwubusa wihisha mu mutaka w’itangazamakuru agakwica icengezamatwara ry’interahamwe n’ibigarasha yongeye kumvikana yatamitse abaturage amagambo yo kwigumura kuri gahunda y’imiturire iboneye mu Mujyi wa Kigali.
Abo baturage ni bamwe mu bahoze batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro ho muri Remera, bakuwe mu manegeka maze batuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Busanza, ni mu gihe benshi muri abo baturage badasiba kugaragaza ko banyuzwe n’imibereho ijyanye n’igihe bafite ubu.
Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge rwapfundikiye urubanza bamwe muri abo baturage baburanagamo n’Umujyi wa Kigali ku bijyanye no kwimurwa.
Imikirize y’uru rubanza yanyuze benshi mu baturage ariko bamwe muri bo, nabo mbarwa, bashukwa n’intagondwa Bagiruwubusa kugirango bakomeze gusiga icyasha ubutabera bw’u Rwanda.
Ni mu gihe nyamara abanyuzwe n’ibyemezo by’ubuyobozi, ubu bo batengamaye aho bimuriwe bagatuzwa mu Busanza mu karere ka Kicukiro.
Nk’uko bihita bigaragarira buri wese, bariya baturage bakoresheje amagambo batamitswe n’ingirwamunyamakuru Bagiruwubusa usanzwe ari igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda by’umwihariko umuhezanguni Ingabire Victoire.
Kubw’ibyo, nta Munyarwanda ukwiye kurangazwa n’ibinyoma byakwirakwijwe n’abo baturage kuko nta shingiro bifite.
Icya Kabiri ni uko kugeza ubu, abaturage bimuwe mu midugudu ya Kangondo na Kibaro bagatuzwa mu Busanza mu karere ka Kicukiro, ubu bo bicinya icyara.
Abo baturage bashima Leta y’u Rwanda yarebye kure ikabimura ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu bakaba baratujwe neza mu buryo bujyanye n’icyerekezo ndetse bakaba baramaze guhabwa Miliyari zirenga ebyiri z’ingurane.
Soma kandi : Eric Bagiruwubusa ntazagire uwo arangaza kuko si umunyamakuru, ni umupagasiw’abanzi b’u Rwanda – IBIMENYETSO
Induru ihora ivuzwa n’intagondwa Bagiruwubusa wihisha inyuma y’umutaka w’itangazamakuru akagumura Abanyarwanda, nta kintu na kimwe iteze gufata.
Abanyarwanda bazi neza ko imiyoborere ya Perezida Kagame ihora iteka ishyira imbere icyabagirira akamaro.
Ndayambaje Marc