Sergeant Major Kabera Robert wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana we yahungiye muri Uganda

Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda warufite ipeti rya Sergeant Major Kabera Robert yatorokeye mu gihugu cya Uganda, nyuma y’uko yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare ku byaha yari akurikiranweho byo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15.
Mu ijoro ryo ku wa 21 gashyantare iwe mu rugo Ndera mu karere ka Gasabo nibwo Sgt Major Kabera Robert bivugwa ko aribwo yaba yarakoze icyo cyaha agahita ahunga, amakuru ikinyamakru Viruga Post gifitiye gihamya ni uko Kabera yahise akeka ko ashobora kuryozwa ibyo yakoze agahitamo guhunga , bivugwa ko yahise yerekeza Kagitumba akoresheje inzira zitemewe aca mu rihumye inzego z’umutekano maze ajya Uganda.
Sgt Maj Kabera yari asanzwe ari umunyamuziki muri band ya gisirikare biravugwa ko icyaha cyo gusambanya umukobwa muto we muto bivugwa yabitewe no kunywa inzoga nyinshi agasinda.
Basirikare bakoranaga ndetse n’abandi bantu bamuzi neza bavuga ko n’ubusanzwe Sgt.Maj. Kabera yagiye arangwa n’ikinyabupfura gicye n’imyitwarire idahwitse mu mwuga we ariko yagendaga ahabwa imbabazi ndetse anaburirwa cyane .
Andi makuru avuga ko uyu musirikare yinjiye muri Uganda mu ijoro ryo ku cyumweru ahagana mu masaha ya saa yine z’ijoro
Mu itangazo igisirikare cy’u Rwanda RDF cyashyize ahagaragara kuri uyu wambere tariki ya 23 ryavugaga ko harimo gukorwa imperereza ngo Sgt.Maj Kabera afatwe ndetse anashyikirizwe ubutabera kubyaha aregwa.

𝐔𝐦𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐭𝐬𝐢: 𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱