04-04-2026

Sendagara ‘Gen Neva‘ noneho ari kwikanga urupfu!

0

Perezida Ndayishimiye yaciye amarenga ko nta mahirwe afite yo kongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2027 aho avuga ko ashobora kuzaba yarapfuye.

Ibi uyu munyagitugu udashinga yabivugiye muri Hotel Club du Lac Tanganyika kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, mu imurikwa rya byendagusetsa y’igitabo igamije gukomeza kuyobya Abarundi ko bari mu gihugu gitera imbere, ikinamico Ndayishimiye n’agatsiko ke bamenyerewemo.

 Gusa icyatangaje abantu ni uburyo noneho imbwirwaruhame ye yari yuzuyemo amagambo asa neza neza n’ay’umuntu uri kuraga.

 Hari aho yagize ati:”Bamwe mwibaza niba nzaba ndi umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2027. Mwizeye ko nzaba nkiri muzima? Mukeka ko nzabaho iteka ryose?”
 
Hashize iminsi hagaragara umwuka mubi hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD Ndikuriyo Revelien, Ndirakobuca Gervais uyobora Sena ndetse na Ndabirabe Gelase Daniel uyobora Umutwe w’Abadepite, umwiryane ushingiye ku mahitamo y’uziyamamariza kuba Perezida muri 2027 cyane aba bose badakozwa kuba kirogorogo Ndayishimiye azongera kwiyamamaza.


Soma kandi: Abarundi bateguje “Gen Neva” intambara, ngo izava imbere mu gihugu aho kuba hanze yacyo


Uku kwiheba kandi Ndayishimiye aherutse kukugaragariza abakozi bo mu biro bye ubwo tariki ya 5 Mutarama yararaga atagohetse maze akamena igicuku atari uko azinduwe n’ineza y’Abarundi ahubwo agamije kujya gucyurira abo bakozi ko batamukunda ndetse yerura ko azi neza ko bakorera “abami babiri”.
  
Mu mwaka wa 2027 Abarundi ntibakeneye kongera gutora ubukene, ivangura, iyicarubozo,u mubano mubi n’amahanga n’ibindi nkabyo.
 
Biraro Erneste
 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *