06-04-2026

Kumvirana kw’abavuzanduru ba Tshisekedi biri gutuma bakwiza ibihuha k’u Rwanda na AFC/M23

0

Abavuzanduru b’ubutegetsi bw’umunyagitugu Tshisekedi utegeka Congo bakomeje kubyina icyo bita “intsinzi” babeshya ko “kera kabaye ngo u Rwanda rwemeye ko rutera inkunga umutwe wa M23”, gusa bari kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Imbarutso y’ubu busazi bwabo ni ijambo ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mukantabana Mathilde aherutse kuvugira imbere y’abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika.
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko u Rwanda rufatanya n’umutwe wa AFC/M23 guhuza ibikorwa bya gisirikare kuko bahuje umwanzi, FDLR.
Ayo ni amagambo yumvikana ariko hakaba hibazwa ubwoko bw’amatwi abanye-Congo bumvishije iyi mbwirwaruhame.
Muri iryo jambo kandi ambasaderi yakomeje agaragaza ko umutwe wa AFC/M23 ari uw’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’imiyoborere ya Kinshasa, zimwe muri zo zikaba ari ubwicanyi, gufatwa ku ngufu kw’ab’igitsina-gore ndetse no kwimwa uburenganzira kw’abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi bikaba bijyana no kwigizwayo bakamburwa uburenganzira mu bya politiki ndetse n’ibindi byinshi nk’uko amateka abigaragaza.
Mu magambo yumvikana, ambasaderi w’u Rwanda yanasobanuye ko u Rwanda rudafite mu migambi yarwo kugenera Congo umurongo wa politiki ndetse ko rudashyigikiye uwo ari we wese witwaje intwaro urwanya ubwo butegetsi.
Nyuma y’ijambo ryavuzwe na ambasaderi w’u Rwanda, abamotsi ba Tshisekedi bahise batangira gusakuza ku mbuga nkoranyambaga babeshya ko ngo ubwo ari igitutu cyatumye bivugwa, maze bakomeza kuvuga ko ngo ubwo u Rwanda rurafatirwa ibihano, nyamara iyo nduru bavuza nta kintu na kimwe iteze gufata barishuka cyane.
Kimwe mu byirengagizwa ni ukuntu u Rwanda rwarushijeho gutekana kuva igihe umutwe wa AFC/M23 ubohora imiyi ya Goma na Bukavu, impamvu nta yindi nuko abo barwanyi ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda bahuriye ku kuba bose bagirwaho ingaruka ingaruka n’umutekano mucye ndetse n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
By’umwihariko umutekano mucye wabyawe no kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR warakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside, ukaba ndetse uyihuriyeho n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, aba bose icyita rusange bahuriye ni ukwanga u Rwanda ndetse no guhora bigamba ko bashaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda Abanyarwanda bitoreye.

Si ibyo gusa kuko igisirikare cya Congo, FARDC, cyaninjijwemo abo barwanyi ku buryo bari no mu buyobozi bwacyo.

Kuba iki kibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kidahangayikishije umuryango mpuzamahanga kandi bimwe mu bihugu bikomeye ku isi aribyo byawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba bigaragaza ko hari izindi nyungu bagamije; niba kandi icyihishe inyuma y’uko guceceka ari inyungu zabo, u Rwanda narwo rugira inyungu zarwo kandi rwitaho.
FDLR iracyari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano w’u Rwanda, nigikemurwe nibwo n’ibindi bizakurikiraho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *