Abegereye ikigarasha Michael Mupende mumufashe abone muganga w’indwara zo mu mutwe!
Ikigarasha Michael Mupende, cyatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yongeye kumvikana mu manjwe ngo aratega iminsi ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, bituma hari abamubona nk’ufite ikibazo gikomeye cyo mu mutwe.
Ni nyuma y’uko yifashe akajya ku muzindaro we wa YouTube asanzwe atambutsaho uburozi bwe bw’ibiganiro bigamije kuyobya Abanyarwanda maze mu kwigira nyoni nyinshi avuga ko “u Rwanda ruri mu byago kuko ruyobowe n’umunyagitugu”, ari nako arutega iminsi ku hazaza harwo.
Ibyo iki kigarasha kivuga kibiterwa nuko yaba we bagenzi be birirwa babundabunda mu mahanga kubera ipfunwe n’ikimwaro ahanini baterwa n’ibyaha bakoze ndetse n’amashyari y’uko u Rwanda bahora bifuriza inabi rwo rukomeza gutera imbere rukaba ubukombe rutitaye kuri ayo mateshwa, dore ko izo nyangabirama atari zo zigena uko rubaho.
Uyu Mupende kandi azwiho cyane kwigira impuguke muri politike cyane y’ibiyaga bigari kandi mu byukuri uyu mugabo usaziye ubusa ari inkandagirabitabo iruta izindi.
Ikindi kandi ikigarasha Mupende yavuze bigatuma ahabwa urw’amenyo ni ukwifata mu bumenyi bucye akabeshya ko “u Rwanda nta murongo uhambye wa politike rugenderaho” ndetse ko “nta gahunda y’impinduka iteguye ihari”.
Iyo u Rwanda ruza kuba nta murongo rugenderaho nk’uko iyi mburamukoro ibivuga, ntabwo rwari kuba ruri aho rugeze ubu nyuma y’imyaka 31 rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu u Rwanda ni igihugu gifatwa nk’icyitegererezo cy’ubuyobozi bwiza bwita kandi buteza imbere abaturage ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose.
U Rwanda kandi rwabaye ikimenyetso cy’uko hamwe n’ubuyobozi bwiza nta hantu igihugu kitava ngo kigere.
Ikindi kandi ni uko uyu musaza w’ikigwari Mupende nta kindi kimutunze kitari ukwirirwa asebya u Rwanda, aruhimbira ibinyoma ngo akunde abone za ‘views’ ku muzindaro we hanyuma YouTube ubundi imuhembe amafranga y’umuvumo.
Mupende kandi asanzwe azwiho ubujura no kwikubira aho yibye amadolari ibihumbi 18 yari agenewe gutunga abasirikare maze akayakubita ku mufuka agatorongerera muri Amerika.
Uyu mujura uko yatega u Rwanda iminsi kose ntabwo bizigera bihagarika iterambere ryarwo no gukomeza kuba ubukombe kandi ruzakomeza kubaho ibihe n’ibihe.
Mukobwajana Linda