25-05-2026

Minisitiri Bizimana Édouard yahamije ko Sebuja Sendagara “Gen Neva” acuruza Abarundikazi za Dubai

0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Bizimana Édouard, yeruye uburyo sebuja Ndayishimiye n’agatsiko ke bakomeje kwigwizaho ubutunzi babicishije mu gukora ubucuruzi bw’Abarundikazi mu bihugu byiganjemo ibyo mu burasirazuba bwo hagati.

Bizimana uzwiho gukorera ubuvugizi umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yabitangaje ku wa 13 Mutarama 2026, ubwo yari yatumijwe na Sena agahamya ko ubucuruzi bw’abantu bukomeje gufata indi ntera mu Burundi kubera ko bukuriwe na sebuja.

Uyu mumotsi w’umunyagitugu Ndayishimiye yabwiye Sena ko itakabaye itungurwa no kumva ikibazo nk’iki mu Burundi cyane ko isanzwe izi neza imikorere ya CNDD-FDD, icyo we yise “Ibibera mu Burundi”.

Yakomeje agira ati: “Tutabeshyanye, namwe murabizi ibibera muri iki gihugu cyacu. Aya mashyirahamwe ajyana abakozi ni ikibazo cyatugoye rwose, kuko beneyo si abantu boroheje. Byose muhise mubidushyiraho, haba harimo no kurengera!”

Abantu batoroheje, imbonerakure Bizimana yavugaga bizwi neza ko ari Madamu Ndayubaha Angeline n’umugabo we Perezida Ndayishimiye, Ndikuriyo Reveliyano Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD n’abajenerali bakuru mu ngabo z’u Burundi.

Ku rundi ruhande, ntibyumvikana ukuntu igikomerezwa Ndirakobuca Gervais uzwi nka ‘Ndakugarika’ uyobora iyi Sena yaba atazi iri banga rya sebuja mu gihe abarizwa muri batanu bakomeye muri aka gatsiko koretse u Burundi.

Abarundi bajyanwa hanze y’igihugu n’aya mashyirahamwe y’ibikomerezwa byo mu gatsiko ka Ndayishimiye bashorwa mu bikorwa by’ubusambanyi bw’agahato, imirimo y’uburetwa n’ibindi nkabyo.

Ndayishimiye na CNDD-FDD ye baje nk’umuvumo ku barundi!

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading