04-04-2026

Uburyo u Rwanda rukomeje gufasha ibindi bihugu kwigira no kwihesha agaciro

0

Nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwibohoye, rumaze gutera intambwe ishimishije ndetse umusanzu warwo ku ruhando mpuzamahanga mu kugarura umutekano ndetse kubaka iterambere bishimwa na buri wese.

U Rwanda nyuma ya Jenoside amahanga yumvaga rudateze kuzuka bitewe n’ukuntu igihugu cyari cyasenyutse muri byose. Kubura abantu barenga miliyoni, abarenga miliyoni 3 bagahunga, ibikorwaremezo bigasenyuka nta na kimwe gisigaye – nguko uko u Rwanda rwari rumeze.

Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, zimaze kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorerewe Abatutsi, zisanze hari urundi rugamba rutoroshye rwo kubaka igihugu bundi bushya.

Nk’uko izina ribivuga, izi ngabo zarakotanye ndetse birashoboka, ubu nyuma y’imyaka 28 gusa iterambere rimaze kugerwaho ritangaza buri wese wabonye uko igihugu cyari kimeze muri 1994.

Nyuma yo kubaka u Rwanda, ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bwashyize imbaraga no mu gutanga umusanzu ku bindi bihugu by’umwihariko bya Afurika biri kunyura mu bibazo nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo nk’umutekano mucye n’iterambere.

Mu rwego rw’umutekano ubu u Rwanda rutanga umusanzu warwo mu kugarura umutekano aho bikenewe hose ku Isi. U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi, aho rufite abasirikare barenga ibihumbi birindwi mu bihugu bitangukanye.

Si ukohereza ingabo gusa kandi kuko u Rwanda aho rushoboye rutanga n’umusanzu w’amafaranga mu bikorwa bitandukanye byo kugarura amahoro. Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwatanze miliyoni 1$ yo gufasha ingabo za G5 Sahel mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba.

G5 Sahel ni urwego rwa gisirikare ruhuriwemo n’ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bw’Afurika mu gace gakunze kurangwamo umutekano muke bitewe n’inyeshyamba za Boko Haram ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Si mu kugarura umutekano gusa kandi u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu ku rwego rw’Isi kuko nko mu nkingi y’iterambere naho u Rwanda rutanga umusanzu warwo rutizigamye.

Nk’urugero, muri Nzeri uyu mwaka ubwo habaga inama ya karindwi igamije gushyigikira ibikorwa bya Global Fund, u Rwanda rwiyemeje kuzamura umusanzu warwo muri iki kigega aho rwatanze 3.250.000 $. Inkunga u Rwanda rwatanze, ni inyongera ya 30% ku yo rwari rwatanze mu nama ya Global Fund iheruka.

Ibi bikorwa ndetse n’ibindi bitandukanye bituma ibendera ry’u Rwanda rikomeza kuzamuka ndetse Perezida Kagame ntahwema kwakira ibihembo ashimirwa aho agejeje u Rwanda ndetse n’umusanzu we mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Igitangazamakuru New African Magazine gikorera i Londres mu Bwongereza, cyashyize Perezida Paul Kagame ku rutonde rw’abayobozi n’ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bituma baba bamwe mu bavuga rikijyana.

Ubwanditsi bwa kiriya gitangazamakuru bwatangaje ko impamvu Perezida Kagame akunze kugaragara ku rutonde rw’abavuga rikijyana muri Afurika ari uko ibikorwa bye byivugira.

Bagize bati: “Ibikorwa bye [Kagame] mu kugarurira Afurika icyubahiro n’ijambo birivugira. Kuri we, imvugo niyo ngiro; si amagambo gusa.’’

Abanyarwanda ntibashidikanya ubunararibonye n’ubwitange bya Perezida Kagame ndetse banaterwa ishema no kubona amahanga nayo abona ubuhanga bw’umuyobozi wabo.

Abanyarwanda twarahiye kudatererana Perezida wacu mu gukomeza guteza imbere u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.

Muvunyi Blaise

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *