08-04-2026

Inteko Rusange ya Sena yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye ku mwanya wa Perezida wa Sena

0

Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, yemeje ko Dr. Augustin Iyamuremye avuye burundu ku mwanya w’Ubuyobobozi bwa Sena, ndetse ikaba yakiriye n’ubwegure bwe ku murimo w’Ubusenateri.

Ni nyuma y’uko Iyamuremye atangarije mu ibaruwa yandikiye Abasenateri akanamenyesha Perezida wa Repubulika, ko yeguye kuri iyo myanya yombi kubera uburwayi, kugira ngo kwivuza kwe kutabangamira inshingano yari ashinzwe.

Iyamuremye kuri uyu wa Gatanu yabwiye abasenateri ko amaze igihe arwaye indwara itandura ndetse n’izindi ziyuririraho.

Ati “…nk’umunyapolitiki ntabwo nabahisha ko maze igihe ndwaye indwara itandura ndetse n’izindi ngorane zuririyeho bikaba bituma maze igihe mfite imbogamizi mu mirimo ya buri munsi.”

Abasenateri 25 kuri 25 bitabiriye Inteko Rusange batoye bose ko Iyamuremye avuye burundu ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena, bamwifuriza gukira uburwayi afite.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohowe na Sena y’u Rwanda risobanura ko Nyirasafari Esperance, Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma “ni we ukomeza imirimo ye [Iyamuremye] mu gihe hagitegerejwe amatora ya perezida mushya wa sena.”

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *