04-04-2026

Dr. Niyitegeka Théoneste ku rutonde rw’abo interahamwe n’ibigarasha bogeje mu bwonko

0

Nyuma y’ibyumweru bibiri asoje igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe amaze guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Théoneste Niyitegeka akomeje kugaragaza ko yahindutse umuyoboro abanzi b’u Rwanda banyuzamo icengezamatwara rigamije kurema za byacitse.

Bijya gutangira, uyu mugabo yiyunze kuri Jambo ASBL, agatsiko k’urubyiruko ruba hirya no hino i Burayi rukomoka ku bajenosideri ruharwa aho rwirwa ruhakana runapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Niyitegeka n’abambari b’aka gatsiko batangije umukino wo kugira umwere uyu mugabo ku ruhare rudashidikanwaho yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kabone n’ubwo yasoje kiriya gihano.

Kimwe n’abandi interahamwe n’ibigarasha bakoresha, Niyitegeka asigaye yirirwa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube yiyita “umuharanizi w’uburenganzira bwa muntu” aho yirirwa aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda yuririye ku buzima avuga ko yabayemo muri gereza.

Nk’urugero, uyu mugabo aherutse kumvikana arya indimi asobanura ko muri gereza “hari drones zirinda abatavuga rumwe na Leta n’abanyapolitiki”, arangije mu kujijinganya kwe avuga ibyo bivugwa n’abandi bantu; ibintu byumvikanisha ko ibyo avuga atabizi ndetse atanabihagazeho.

Ni ibigaragarira buri wese ko Niyitegeka ari gushaka gukoresha YouTube mu kugumura Abanyarwanda cyane ko aba asubiramo ijambo ku rindi  imvugo ibigarasha n’interahamwe bakoresha ku mbugankoranyambaga iyo bashaka gukwirakwiza amagambo aharabika u Rwanda.

Uyu mugabo akwiye kuva ibuzimu akajya ibuntu maze agatangira gushaka imirimo imutunga cyane ko afite impanyabumenyi y’ikirenga yakoresha agatanga umusanzu nk’abandi akubaka umuryango nyarwanda, aho guhora ashakira amaramuko mu bafite imigambi mibisha yo gusubiza u Rwanda inyuma.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *