26-05-2026

#Qatar2020: Umunyamakuru w’Umunyamerika yapfiriye mu mukino wa Argentine n’u Buholandi

0

Abakunzi ba ruhago bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Grant Wahl, umunyamakuru w’imikino uri mu bari bamaze igihe bakunzwe cyane by’umwihariko muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Grant wari ufite imyaka 48 aho yakoreraga televiziyo ya CBS Sports, yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2022 ubwo yari mu gikorwa cyo gutara inkuru ku mukino wahuje Argentina n’u Buholandi mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.


Iby’urupfu rw’uyu munyamakuru byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Soccer) binyuze mu itangazo ryasohoye ryihanganisha abakunzi ba nyakwigendera, inshuti, umuryango ndetse n’Abanyamerika muri rusange.



Nyakwigendera Grant yagarutsweho cyane muri iki gikombe cy’Isi ubwo yangirwaga kwinjira muri sitade ku mukino wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales kuko yari yambaye umupira uriho ibendera ry’abatinganyi, gusa nyuma yaje kuwukuramo yemererwa kwinjira.


Ku rundi ruhande, inzego z’ubuzima zari kuri uyu mukino Grant yapfiriyeho zakoze ibishoboka byose ngo zimugeze kwa muganga ariko biza kurangira ashizemo umwuka.


Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading