U Rwanda ntiruzakomeza kwihanganira kuryozwa impunzi z’Abanyekongo rucumbikiye
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazakomeza kwihanganira kwirengera ikibazo cy’impunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rucumbikiye imyaka n’imyaniko kugeza n’aho rutangira kubiryozwa.
Ibi umukuru w’igihugu yabishimangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama 2023 ubwo yakiraga indahiro y’Umukuru mushya wa Sena, Dr François Xavier Kalinda.
Perezida Kagame yongeye gusaba Umiryango Mpuzamahanga gufatanya na Congo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, dore ko inshuro nyinshi yagiye abwira abategetsi ba Congo babirenzaga ingohe.
Ati: “…Twagiye twakira impunzi ziturutse mu bice bitandukanye ku bw’impamvu zitandukanye ariko hari ubwoko bumwe bw’impunzi ntekereza ko tutazakomeza kwemera.”
Yakomeje agira ati: “Ntitwakomeza gucumbikira impunzi, duhindukira tukaryozwa, impunzi zatewe n’ivangura rishingiye ku moko riri mu kindi gihugu ariko tugahindukira tukaba ahantu ho kujugunya abo bantu bari kuvutswa uburenganzira bwabo.”
Kugeza magingo aya u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 75 zibarizwa mu nkambi zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu hiyongeyeho n’abandi bari guhunga muri iyi minsi. Izi mpunzi ziganjemo izimaze mu buhungiro imyaka isaga 25.
Izi mpunzi by’umwihariko zimaze iminsi mu myigaragambyo y’amahoro aho basaba Leta ya Congo n’amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo no guhagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.
Perezida Kagame ashimangira kandi ko iby’impunzi zikomeje kwinjira mu Rwanda kubera imikorere mibi ya Leta ya Congo atabishinzwe, ahubwo ngo bireba cyane Congo n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange.
Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko bibabaje kubona amahanga na Leta ya Congo by’umwihariko, bakomeje kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, no kwirengagiza impunzi zibarizwa mu Gihugu.
Akomeza avuga avuga ko abagize M23 ari bo Leta ya Congo ishaka ko baza mu Rwanda, nyamara ari Abanyekongo aho kubisaba FDLR, yagaragaje kandi ko u Rwanda rugiye kugaragariza buri wese ko ibi atari ibibazo by’u Rwanda.
Abategetsi ba Congo bakomeje kuvunira ibiti mu matwi mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bw’icyo gihugu kuri ubu bakaba bahugiye mu gushinja u Rwanda no gutakira amahanga n’imiryango mpuzamahanga nyamara birengagije ko ari bo ubwabo bagomba kwikemurira ibibazo.
Mugenzi Félix