Amanyanga abategetsi ba Congo bakoresha mu kwikoreza u Rwanda ibibazo by’umutekano bamaranye imyaka irenga 60
Muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo hamaze igihe kitari gito hari umutekano mucye by’umwihariko mu duce twa Kivu zombi.
Ibyo bibazo by’umutekano byatewe n’impamvu zitandukanye, binatuma abategetsi b’iki gihugu bashaka uburyo bikura mu gisebeho harimo gushyira imbera amanyanga yo kwegeka ibibazo by’igihugu cyabo k’u Rwanda.
Mubyo bitwaza bavuga ko ngo umutekano muke mu gihugu cyabo watangiye ari uko bakiriye impunzi z’abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ibi ariko ni urwitwazo ku bategetsi ba Kinshasa (kubera uruhare bagira mu guteza umutano muke) muri icyo gihugu kuko kuva na mbere y’uko Congo ibona ubwigenge hari haratangiye kuvuka imitwe yitwaje intwaro, ahanini yarwanaga kubera uko abakoloni bicaga cyane abanyekongo.
Nyuma y’aho icyo gihugu kiboneye ubwigenge muri 1960, ibintu byarushije kuba bibi kuko bamaze kwica Patrice Lumumba, wafatwaga nk’intwari abaturage mu bice byinshi bagize imyivumbagatanyo bafata intwaro barwanya Leta ya Mobutu Sese Seko, wari umaze gushyirwaho n’abazungu.
Ninaho havukiye inyeshyamba z’aba “Mai Mai” zarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Inyeshyamba zakomeje kuvuka no kwisuganya, zimwe zikomeza kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu, izindi zijya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri 1997 ubutegetsi bwa Mobutu bwahiritswe na Laurent Desire-Kabira, wari umaze igihe kinini mu mashyamba.
Amaze kugera ku butegetsi amahanga yaruhukije umutima bacyeka ko ubwo bakize umunyagitugu Mobutu, babonye umuyobozi ugiye kugarura ubumwe mubaturage ba Congo ndetse agakemura ibibazo by’inyeshyamba zari zarazengereje Congo y’Uburasirazuba.
Desire Kabila ntiyatinze kubereka ko bamwibeshyeho kuko nta gishya yazanye ahubwo yarenzeho akora n’ibirenze ibyo Mobutu yakoraga, birimo no gufasha imitwe yitwaje intwaro – ku ikubitiro yafashe interahamwe na ex-FAR, zari zisize zikoze Jenoside mu Rwanda.
Ibyo byose Laurent Desire-Kabila, yabikoze agirango abone abajya kumurwaniriza imitwe yari ikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Congo, akagira impungenge ko nawe yazahirikwa ku butegetsi nk’uko nawe yari amaze kubikora.
Mu byo yari yasezeranije Interahamwe zari muri ex-FAR, harimo ko azabafasha nawe bakagaruka bagafata u Rwanda, nk’uko byagaragajwe muri raporo yakozwe n’umuryango International Crisis Group.
Iyo raporo yagaragazaga ko Laurent Kabila yasabye ingabo za ex-FAR kumufasha nawe akazabafasha gufata u Rwanda, ni mu masezerano yiswe “Gentlemen’s agreement.’’
Ntibyatinze ariko kuko Laurent Desire-Kabila, yaje kwicwa mu mwaka wa 2001 ahita asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila, uyu nawe abonye ko urugamba rwo gutera u Rwanda rwari rwarananiye se nawe atarushobora, yahise afata Interahamwe za ex-FAR, aziha ibikenerwa byose birimo imbunda, amafaranga n’ibindi maze azohereza muri Kivu yepfo n’iya ruguru akaba ariho azajya azifashiriza.
Aho niho havukiye umutwe wa FDLR, wavutse ari uko imitwe ibiri yahujwe umwe ukaba waritwaga Abadusuma (doucement) undi witwa Abahubiri maze bamaze kugera mu duce bari bahawe na Joseph Kabila, bafata abagore ku ngufu, barica, barasahura, ndetse batangira kugenzura ubucuruzi bwakorwaga ari nako baka imisoro.
Ibyo byose babikoraga, banakomeza gukwirakwiza ndetse no kwigisha icengezamatwara rya PARMEHUTU ari nako bakomeza guhiga abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Umutwe wa FDLR kuko ariwo wari usigaye wica ugakiza, byatumye abanyepolitike bo muri Congo bawukoresha kugira ngo babone ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Ntibyarangiriye aho kuko umutwe wa M23 wubura imirwano babifashe nk’amahirwe kuko byababereye umwanya mwiza wo gukoresha FDLR nta cyo bikanga.
Abategetsi ba Congo mu kimwaro cyo kunanirwa gukemura ikibazo cy’umutekano mucye bakunze kubishyira ku Rwanda, bakirengagiza ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 20 rucumbikiye, runita ku mpunzi z’Abanyekongo batereranywe n’igihugu cyabo.
Abategetsi ba Congo bakomeje gufasha FDLR birengagije amasezerano atandukanye yagiye asinywa anasaba abo bategetsi ko bahagarika gukorana n’uwo mutwe w’iterabwoba.
Muri Congo habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130. Iyo yose igira uruhare mu guteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’icyo gihugu. Uko ubutegetsi buhora busimburana nta n’umwe ugira ubushake bwo guhashya iyo mitwe, ahubwo bakoresha iyo mitwe mu nyungu zabo bwite.
Icyo abategetsi ba Kinshasa ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga bakwiye kuzirikana ni uko u Rwanda rutazigera rwemera kwikorera no kwikorezwa ibibazo bya Congo.
Umulisa Carol