09-04-2026

Impamvu ibigarasha, interahamwe… basizoye mu kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye

0


Abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha, interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi ndetse na bamwe mu bahezanguni b’ababazungu ntibasiba kugaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bagumura Abanyarwanda.

Aba batifuriza ineza u Rwanda bamaze igihe mu icengezamatwara rishingiye ahanini ku guharabika u Rwanda, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari nako bashaka kwegeka ibyaha bakoze kuri Leta y’u Rwanda kandi ariyo yakuye igihugu mu icuraburindi.

Intumbero nyamukuru itera izi nyangabirama gukora amabi birirwamo ni uko abenshi baba bagambiriye kwihimura ku Muryango RPF-Inkotanyi cyane ko wakomye mu nkokora imigambi mibisha yabo irimo ibyaha byatumye ubu birirwa bangara imahanga kandi bafite igihugu.

Aba banyabyaha biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda biganjemo abamaze kugera mu zabukuru aho usanga ubu bari kubitoza abana babyaye ngo nibaba batakinahari bo bazakomeze uwo mugambi.

Uko niko havutse agatsiko k’urubyiruko ruba hirya no hino i Burayi rubarizwa mu cyitwa Jambo ASBL ruzwiho kuba rwaramize ingegabitekerezo ya jenoside kandi nyamara bakabaye baza gufatanya n’abanyarwanda bakubaka urwababyaye.

Aba bantu kandi bashora amafaranga menshi muri gahunda yo kunoza uwo mugambi mubisha wabo wo gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, aho usanga bafite abantu bakorana mu Rwanda b’abanyamakuru nk’indagururamajwi zabo zo kuyobya Abanyarwanda bakabaha amafaranga menshi ngo baharabike nabo bakajya ku mizindaro rutwitsi yabo ya za YouTube bagashishikara.

Ibi byose babikora birengagije ko u Rwanda ari igihugu kitazigera na rimwe gisubira aho cyavuye imyaka 28 ishize nk’uko bo babyifuza, ko ari igihugu cyashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi gikataje mu iterambere ridaheza.

Aba biyita ko barwanya u Rwanda bakwiye kumenya ko abanyarwanda atari injiji ubwira ibyo wiboneye byose ahubwo bazi igihugu cyabo kurusha bo batanakibamo birirwa basakuriza aho bihishe.

Urusuku rw’izi nyangabirama nta cyo ruteze guhindura ku muvudo w’iterambere u Rwanda ruriho.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *