Olympics: Amavubi y’abagore azakinira imikino yose na Uganda mu rugo
Byamenyekanye ko ikipe y’igihugu y’abagore, Amavubi, tariki ya 12 Nyakanga 2023 izakinira kuri sitade yitiriwe Pele iri Nyamirambo umukino ubanza wo gushaka itike y’Imikino ya Olempike yo mu 2024.
Ni mu gihe yagombaga gukinira uwo mukino muri Uganda aho bitashobotse bitewe n’uko icyo gihugu nta sitade gifite yujuje ibyangombwa bya CAF.
Imikino yose yagombaga guhuza u Rwanda na Uganda izabera mu Rwanda aho uwo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nyakanga.
Eng Moses Magogo uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Uganda yabwiye imwe muri radio zo mu Rwanda ati: “Nibyo kubera ko nta stade dufite yemewe na CAF kandi zikaba ziri kuvugururwa, twasabye u Rwanda ko twahakinira imikino yose.”
Nyinawumuntu Marie Grace aherutse guhabwa inshingano zo gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gukina na Uganda, uyu mutoza kandi yahamagaye abakinnyi 28 bahise batangira imyitozo.
Uyu munsi ikipe y’Igihugu y’Abagore yakomeje imyitozo yo kwitegura Uganda mu mikino yo guhatanira itike yo kuzakina imikino Olempike. pic.twitter.com/WJTvip50cz
— Rwanda FA (@FERWAFA) June 30, 2023
Karamera Jean Luc