10-05-2024

Kwibuka 30: Impamvu hari abakomeje guhimba indi “Jenoside” y’igicupuri


Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe n’abambari bazo basizoye mu mugambi wabo mubisha wo gupfobya no guhakana iyi Jenoside bahimba ko bahayeho indi “jenoside yakorewe abahutu”.


Ibi udutsiko tw’imburamukoro tubunze mu mahanga kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babikora bashinyagura ndetse banashaka kugaragaza ko abahagaritse Jensodie yakorewe Abatutsi ngo aribo icyo bita “jenoside y’abahutu”.


Abavuga ibi biganjemo abibumbiye mu dutsiko tw’abahezanguni nka FDU-Inkingi ndetse na Jambo Asbl bagize uruhare cyangwa bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hakiyongeraho n’abanyamahanga b’abahezanguni nka Judi Rever ukunze gusohora inyandiko zidafite epfo na ruguru kuri iyi ngingo.


Jenoside yabaye mu Rwanda ni iyakorewe Abatutsi ndetse byanemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Ubu mu mateka y’Isi ntaho wasanga icyo bita “jenoside yakorewe abahutu” kandi impamvu ntaho nuko ntayigeze iba.


Nyuma y’itegurwa rya Jenoside igice cya nyuma ni ukuyihakana no kuyipfobya aribyo bikorwa n’abavuga ko hari indi “jenoside” yabaye mu Rwanda itari iyakorewe Abatutsi. Kuva 1959 hatangiye itegurwa rya Jenoside ku batutsi ndetse mu myaka yakurikiyeho hakaba igeragezwa ryayo mu duce dutandukanye.


Ibi byakurikiwe no gutangira kuyitegura byeruye aho Interahamwe zahawe imyitozo, intonde z’Abatutsi bagomba kwicwa zitangira gukorwa, ibyo byose byabaye ku Batutsi ntaho byigeze biba bikorewe ku bahutu. Uguhakana ibyo byose byabaye ni igice cya nyuma cyo gupfobya.


Imvugo ya Jenoside ebyiri ikoreshwa n’abafite ikimwaro cy’abakoze amarorerwa mu Rwanda bagashaka kubigoreka bita FPR-Inkotanyi abajenosideri nyamara ari yo yunamuye icumu igihe igihugu cyari kiri mw’icuraburindi.


Guhimba ingirwa Jenoside zitabayeho ntibiteze gusibanganya ibimenyetso by’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading