NYUMA Y'UBUFATANYE NA ARSENAL YO MU BWONGEREZA U RWANDA RWASINYANYE AMASEZERANO NA PSG YO MU BUFARANSA

kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikiran PSG n’isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’
Ubu bufatanye kandi bwitezweho kurushaho gufungurira amarembo abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.
U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi b’ikipe ya PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.
Ibi bihe ntagereranywa bizajya bisangizwa abakurikira PSG ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga miliyoni 70 bari hirya no hino ku Isi.
Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.
Guhera umwaka utaha w’imikino, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.
Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.
Ibi byiyongera ku mikoranire hagati y’abakora mu ruganda rw’imideli izatangizwa mu mezi ari imbere.
Mu bijyanye no kuzamura impano z’u Rwanda, PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru i Kigali, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

Ifoto yakoreshejwe mu gutangaza ubu bufatanye igaragaraho abakinnyi bakomeye ba PSG. Uhereye ibumoso ni Keylor Navas; Kylian Mbappé; Neymar Jr, Ángel Di María na Marco Verrati
U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye na PSG, urugendo rw’iterambere rumazemo imyaka irenze 20 ruzarushaho gufata indi ntera kandi rukihuta kurushaho.
Nk’igihugu kiri gutera imbere muri Afurika mu bijyanye n’ubukungu, aho bwiyongera ku kigero 8.5%, rwiteze ko ruzabasha kuba igihugu cya kabiri muri Afurika mu koroshya ubucuruzi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko amafaranga yashowe muri ubu bufatanye ari igice gito cy’inyungu n’ubusanzwe iva mu bukerarugendo.
Ati “Dushora ku nyungu iva mu bukerarugendo bwacu mu bufaranye nk’ubu bwa Paris Saint-Germain kuko twumva neza ibyiza bizana ku isura rusange y’igihugu ku Isi hose.”
“Ibi bisobanuye ko kureshya abashoramari, kongera ingufu mu bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga muri gahunda ya Made in Rwanda, kurema amahirwe mashya y’ubukungu ku baturage bacu no kongera imirimo mu bijyanye n’ubukerarugendo. Uyu munsi abanyarwanda 142000 bafite akazi mu bukerarugendo, bageze kuri uwo mubare bavuye ku 90000 bariho mu 2017.”
Yakomeje avuga ko umwaka ushize u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1,7 ndetse rwiteze ko uyu mubare wiyongera kurushaho muri uyu mwaka.
Ikindi cyiyongera kuri ibyo ni uko rwanditse ishoramari rya miliyari ebyiri z’amadolari aho byitezwe ko ubu bufatanye buzazamura ishoramari kurushaho.
Bivugwa ko aya masezerano y’u Rwanda na PSG yaba afite agaciro kari hagati ya miliyoni umunani n’icumi z’ama-euro gusa nta muntu n’umwe wo muri RDB wigeze wemeza ko ari ukuri.
🆕✍🌄 @visitrwanda_now#ThisIsRwanda #VisitRwanda #MadeInRwanda pic.twitter.com/ojsRJsZOWN
— Paris Saint-Germain (@PSG_inside) December 4, 2019