Sadate wari wadodesherejwe ikanzu na Kiyovu yagize icyo atangaza nyuma yuko Rayon itsinze Kiyovu

gitego cya Rutanga Eric ku munota wa nyuma w’umukino cyafashije Rayon Sports gutsinda Kiyovu Sports 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.
Ni umukino wabanjirijwe no gutanga ubutumwa bugamije kurwanya ruswa, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhuze Imbaraga Turwanya Ruswa”.
Kiyovu Sports ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye bugana ku izamu ku mupira w’umuterekano watewe na Twizeyimana Martin Fabrice, ushyizweho umutwe na Ishimwe Saleh uca imbere y’izamu.
Nyuma y’iminota ibiri, na Rayon Sports yabonye uburyo bwiza maze Michael Sarpong ashatse gutsindisha umutwe, umupira uridunda ujya hejuru y’izamu.

Bizimana Yannick yahushize uburyo bwabazwe nyuma yo kwisanga mu rubuga rw’amahina wenyine ubwo yari aherejwe na Oumar Sidibe, umupira yateye ujya hejuru y’izamu.
Kiyovu Sports yahushije uburyo bwabazwe nyuma y’iminota irindwi amakipe yombi avuye kuruhuka, aho Armel Ghislain yasigaranye na Kimenyi Yves nyuma yo guherezwa na Faisam Luhacimba, ariko uyu munyezamu wa Rayon Sports akuramo umupira.
Ku rundi ruhande, Bizimana Yannick yananiwe gutsindira Rayon Sports ku mupira yahawe, asigaranye n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweri Emmanuel amukorera ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina. Rutanga Eric yarihannye umupira ujya hanze.
Igitego cyatandukanyije impande zombi cyabonetse ku munota wa nyuma muri itanu y’inyongera, gitsinzwe na Rutanga Eric wahanaga ikosa yakorewe na Nsanzimfura Keddy ahagana muri koruneri.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police FC mu gihe APR FC ari iya mbere na 27.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Bugesera FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0, Marines FC inganya na Mukura Victory Sports ubusa ku busa.
AS Kigali yanganyije na Sunrise FC ibitego 2-2 mu gihe AS Muhanga yatsinze Police FC igitego 1-0.
Source IGIHE