Amb.Mukangira Jacqueline wari umuyobozi mu nteko ishinga amategeko yagizwe ambasaderi mu Buhindi

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi wigeze kuba Umugaba w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya; umwanya wari uriho Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Izi mpinduka ziri mu zatangajwe binyuze mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu ba Ambasaderi bashya bashyizweho, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi w’imyaka 55 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya; Rwamucyo Ernest ashyirwa mu Buyapani; naho Mukangira Jacqueline ajyanwa mu Buhinde.
Lt Gen Kamanzi yagizwe Umuyobozi wa UNMISS n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, ku wa 6 Mata 2017. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo yasezeye kuri izi ngabo nyuma yo kurangiza manda ye y’imyaka ibiri.
Mbere yo kuyobora UNMISS, Lt Gen Kamanzi, yayoboye ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur (UNAMID) kuva mu 2016, aba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) kuva mu 2012 kugeza 2015.
Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yavutse tariki 31 Werurwe mu 1964, yiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’Ubuhinzi. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubusugire bw’igihugu yakuye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defence University) iri i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwamucyo we wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde mu gihe cy’imyaka itandatu n’amezi umunani kuko muri Mata 2013 aribwo yatangiye izi nshingano.
Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Gashyantare 2010 kugera muri Mata 2013 aho yanarebereraga inyungu z’igihugu muri Ireland.
Mbere yaho yabaye Umujyanama mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere muri gahunda ijyanye n’Intego z’ikinyagihumbi kuva muri Mata 2007 kugera muri Mutarama 2010. Yari yaranakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Ubukungu kuva muri 2004 kugera muri Mata 2007.
Mukangira Jacqueline w’imyaka 55 wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède ahagana mu 2007; ndetse yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nk’Umuyobozi Mukuru kimwe no mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite no muri Sena nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2012.
Izi Ambasade zose zari zifite abasanzwe bazikuriye nk’aho mu Buyapani u Rwanda rwari ruhagarariwe na Venetia Sebudandi, mu Buhinde hariyo Rwamucyo Ernest [wajyanywe mu Buyapani] naho mu Burisiya hariyo Mujawamariya Jeanne D’Arc uherutse kugirwa Minisitiri w’Ibidukikije.
Ibi bihugu byose byakozwemo impinduka muri za Ambasade, bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Urugero ni uko u Buyapani n’u Rwanda bifitanye umubano w’imyaka irenga 50 ishize mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza, ikoranabuhanga, serivise n’ibindi.
Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bukungu, ubucuruzi, inkunga n’inguzanyo, ubufasha bwa tekiniki no guhugura abantu.
Ku rundi ruhande, umubano w’u Burusiya n’u Rwanda umaze imyaka 56 bishimangirwa n’uburyo ku wa 30 Kamena 1962, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) zohereje i Kigali ubutumwa bw’ishimwe bunakomoza ku kugirana umubano n’u Rwanda mbere y’umunsi umwe ngo rubone ubwigenge.
U Burusiya bukorana n’u Rwanda mu ngeri zirimo uburezi, igisirikare, ikoranabuhanga, guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo, dipolomasi hagati y’ibihugu n’ibindi. Perezida Kagame amaze kugirira ingendo nyinshi mu Burusiya aho inshuro zose yagiye ahura na mugenzi we, Vladimir Putin.
Muri Kamena 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, aherutse mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.
Ibi ni nako bimeze k’u Buhinde kuko bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye ariko by’umwihariko mu bukungu aho ishoramari ry’Abahinde rikomeje kwigaragaza mu Rwanda.
Mu 2017, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yerekanye ko u Buhinde ari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal n’u Bwongereza, cyaturitsemo ishoramari ry’agaciro kanini riza mu Rwanda.
Mbere ya 2017, habarurwaga ko hagati ya 2011-2016 imishinga 66 y’Abahinde ifite agaciro ka miliyoni 317$. Ikomeye irimo Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi.
U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga,inganda n’ibindi.
Kuri ubu kandi Oscar Kerketta, ni we wa mbere uhagarariye u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali, kuva muri Nzeri 2018.
Source : IGIHE