06-12-2023

Ibiganiro bya nyuma kw’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi Kigali-Isaka

0

Guverinoma ya Tanzania n’iy’u Rwanda biri gusoza ibiganiro bijyanye n’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza icyambu cya Isaka muri Tanzania na Kigali.

Perezida wa Tanzania, John Magufuli, ku wa Gatatu yabwiye Televiziyo y’igihugu ko uwo muhanda ureshya na kilometero zirenga 400, uzanafasha ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yasobanuye ko inyigo y’uburyo uzakorwa yarangiye ubu ibihugu byombi biri gushaka ingengo y’imari yo gukora uwo mushinga.

Train

U Rwanda rufitanye na Tanzania umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi ufite kilometero 532 muri rusange, ku ruhande rw’u Rwanda uzava Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali ariko haziyongeraho agace kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

Wose hamwe uzatwara miliyari 3.6 z’amadorali ya Amerika. Ku gice cya Tanzania ni miliyari 2.3 naho ku Rwanda ni miliyari 1.3 z’amadorali.

Tanzania izajya ikoresha amadorali ya Amerika miliyoni eshanu mu kubaka ikilometero kimwe mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ho ari miliyoni icyenda. Mu Rwanda birahenze kubera ko aho uyu muhanda uzanyura hari imisozi kurenza Tanzania.

Source : IGIHE

About Author

Leave a Reply

%d