Gen Shemeki wa FLN biravugwa ko yishwe n’ingabo za Congo

Amakuru aravuga ko Brigadier General Shemeki Shaban uzwi nka Kagabo Patrick wari ushinzwe ingabo mu nyeshyamba za FLN zishamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yaba yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa zirimo byo guhashya imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Biravugwa ko Shemeki yaguye mu mirwano yahuje ingabo ze n’iza Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Mwenga mu ijoro rishyira kuri uki cyumweru, agapfana na bamwe mu barwanyi be.
Ntabwo igisirikare cya Congo kiremeza amakuru y’urupfu rwa Shemeki.
Shemeki abaye yishwe, yaba akurikira bagenzi be bari bari mu buyobozi bwa FLN barimo Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wishwe mu ntangiriro z’Ukuboza na Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.
Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsintsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.
FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.
Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.