Miss Rwanda 2020 yatangiriye i Rubavu Batandatu babonye itike yo guhagararira Uburengerazuba

Abakobwa batandatu babonye itike ibemerera guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ryatangirijwe mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019.
Urugendo rwo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 rwatangiriye i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho abakobwa batandukanye bahakomoka bari babukereye biteguye guhatana no kwerekana ko bafite ubwiza bufite intego.
Muri aka gace hiyandikishije abakobwa 50 baturutse mu turere turindwi tugize Uburengerazuba aritwo Karongi, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro.
Kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa 31 ni bo biyandikishije muri bo abagera kuri 13 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka.
Abakobwa batandatu ni bo batoranyijwe kuzahagararira Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku wa 22 Gashyantare 2019, ari nabwo hazamenyekana uzambikwa ikamba rifitwe na Miss Nimwiza Meghan.