29-11-2023

Umwaka wa 2019 waranzwe n’akazi kenshi ku Mukuru w’Igihugu wawukozemo ingendo zitandukanye mu mfuruka zose z’Isi

0

Umwaka wa 2019 waranzwe n’akazi kenshi ku Mukuru w’Igihugu wawukozemo ingendo zitandukanye mu mfuruka zose z’Isi aho yegereye abaturage ndetse akanaganira n’abandi bayobozi mu kwagura no kunoza umubano n’amahanga.

Igikorwa cya mbere Perezida Kagame yitabiriye cy’imbere mu gihugu cyari ikijyanye n’amasengesho yo gusengera igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 13 Mutarama 2019.

Mu ntara yasuye harimo iy’Amajyepfo, aho yagiriye uruzinduko ku wa 25-26 Gashyantare; yanakomereje mu y’Amajyaruguru ku wa 8-10 Gicurasi 2019yumva ibibazo by’abaturage.

Perezida Kagame uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’u Rwanda yarugiriye mu Buyapani ku wa 8-9 Mutarama 2020, aho we na Madamu Kagame bagiranye ibiganiro n’Umwami w’Abami w’u Buyapani Akihito n’Umwamikazi Michiko.

Umukuru w’Igihugu yakoze ingendo zitandukanye imbere mu gihugu, anitabira inama zitandukanye kandi zikomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo, zabyaye umusaruro kuko hari izashibutsemo amasezerano hagati y’urwa Gasabo n’ibihugu byo hanze.

Mu bashyitsi bakomeye yakiriye harimo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bahuye inshuro zirenze imwe muri uyu mwaka. Aba bombi ku wa 9 Ukuboza 2019 bahagarariye amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi yo kwagura imikoranire.

Perezida Kagame yagiriye ingendo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’Isi yose birimo u Buyapani, Qatar, Angola, Ethiopia, u Busuwisi, Amerika, Tanzania, Kenya, Dubai, u Budage, Misiri, u Bufaransa, Afurika y’Epfo, Nigeria, Niger, u Bwongereza, Mozambique, Namibia, Centrafrique, Maroc, u Burusiya n’ibindi.

Umwaka wa 2019, Perezida Kagame yari afite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Ibihugu yanyuzemo n’inama yitabiriye zashibutsemo amasezerano y’imikoranire ashingiye ku kunoza umubano no kwagura ubukungu buhuriweho.

Perezida Kagame yanahuye n’abakuru b’ibihugu barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa; Vladimir Putin w’u Burusiya; uwa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo; Abdel Fattal el-Sisi wa Misiri; uwa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso; Yoweri Museveni wa Uganda; uwa Angola, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’Umwami w’Abami w’u Buyapani Akihito.

Mu nama zikomeye Perezida Kagame yitabiriye harimo iyiga ku Bukungu (WEF) yabereye i Davos mu Busuwisi; iya Smart Africa yahuriranye n’inama ya 32 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; iya za Guverinoma yabereye i Dubai ku wa 13 Gashyantare; iyiswe “2Milken Middle East and North Africa’; iya Munich yiga ku mutekano; iy’umuryango w’abayobozi bakiri bato izwi nka ‘YPO EDGE’; inama nyafurika ya kane yiga ku bijyanye n’ingendo z’indege yabereye mu Rwanda; iy’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) yabereye mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa ku wa 25 Kanama; Inama izwi nka Doha Forum ku wa 13 Ukuboza 2019; Inama Mpuzamahanga ya 20 yiga ku Cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika, ICASA n’izindi.

-

  Amafoto y’ibikorwa bya Perezida Kagame mu mezi 12 ya 2019

Mutarama

Perezida Kagame yatangiye umwaka yinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya mu birori byabereye kuri KCC

Mu birori byo gutangira umwaka mushya, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko umwaka wa 2019 uzaba mwiza kurusha uwa 2018

Perezida Kagame na Madamu Kagame bagiranye ibiganiro n’umwami w’Abami w’u Buyapani Akihito n’umwamikazi Michiko mu ruzinduko bagiriye mu Buyapani ku wa 08-09 Mutarama

Perezida Kagame aganira n’Umwami w’Abami w’u Buyapani Akihito

Igikorwa cya mbere Perezida Kagame yitabiriye cy’imbere mu gihugu cyari ikijyanye n’amasengesho yo gusengera igihugu yabaye ku wa 13 Mutarama

Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, niwe mukuru w’igihugu wasuye u Rwanda mbere y’abandi muri uyu mwaka. Aha Perezida Kagame yari ari kumwakira muri Village Urugwiro ku wa 14 Mutarama

Ku wa 17 Mutarama 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku bibazo by’amatora muri RDC yabereye i Addis Ababa

Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos ku wa 24 Mutarama

Ku wa 25 Mutarama, Perezida Kagame yafunguye Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye mu Karere ka Burera

Perezida Kagame yifatanyije n’Abakirisitu gatolika ba Arikidiyosezi ya Kigali mu iyimikwa rya Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Perezida Kagame yasoje ukwezi kwa Mutarama yakira intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, Rachel Kyte

Gashyantare

Ku wa Mbere Mutarama, Perezida Kagame yitabiriye inama ya 20 y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabereye i Arusha muri Tanzania

Perezida Kagame ku wa 6 Gashyantare yagiranye ikiganiro n’abofisiye bakuru mu ngabo cyabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gako. Ku ifoto aha yari ari kuganira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Albert Murasira; Umujyanama we mu by’umutekano, Gen James Kabarebe na Gen Patrick Nyamwumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko ubu akaba ari Minisitiri w’Umutekano

Ku wa 08 Gashyantare, Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye yari iturutse muri Sudani, Osman Mohamed Kuber

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Smart Africa yahuriranye n’inama ya 32 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Perezida Kagame ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida Abdel Fattal el-Sisi wa Misiri wamusimbuye ku buyobozi bwa AU ku wa 10 Gashyantare

Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye inama ya za Guverinoma yabereye i Dubai ku wa 13 Gashyantare

Perezida Kagame ubwo yari i Abu Dhabi ku wa 13 Gashyantare mu nama yiswe “2Milken Middle East and North Africa’

Perezida Kagame ku wa 14 Gashyantare yitabiriye umusangiro wateguwe n’abashoramari bo mu Budage ubwo yari yitabiriye inama ya Munich yiga ku mutekano

Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya Munich yiga ku mutekano, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku wa 15 Gashyantare

Perezida Kagame yahuye n’abashoramari bo mu muryango witwa Hiinga ku wa 18 Gashyantare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Charlotte

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya ku wa 22 Gashyantare

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bakiraga abagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu musangiro wabaye ku wa 22 Gashyantare 2019

Perezida Kagame mu musangiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 23 Gashyantare 2019

Perezida Kagame yasuye Intara y’Amajyepfo ku wa 25-26 Gashyantare yumva ibibazo by’abaturage

Perezida Kagame ku wa 27 Gashyantare yitabiriye inama nyafurika ya kane yiga ku bijyanye n’ingendo z’indege yabereye i Kigali

Werurwe

Perezida Kagame yitabiriye iserukiramuco rya sinema ryitwa Fespaco ryabaye ku wa 1-3 Werurwe i Ouagadougou muri Burkina Faso

Perezida Kagame yari i Cape Town muri Afurika y’Epfo ku wa 05 Werurwe yitabira inama ngarukamwaka y’umuryango w’abayobozi bakiri bato izwi nka ‘YPO EDGE

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania aho yakiriwe na mugenzi we John Pombe Magufuli ku wa 07 Werurwe 2019

Perezida Kagame mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye ku wa 11 Werurwe

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta wagiriye urugendo i Gabiro ahari hari kubera Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 11 Werurwe

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Angola ku wa 21 Werurwe

Perezida Kagame ubwo yakiraga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri Kenya, Kenneth M. Lusaka ku wa 23 Werurwe

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, wari witabiriye inama y’ihuriro Africa CEO yabereye ku wa 24 Werurwe

Perezida Kagame ubwo yitabiraga umwiherero w’abaminisitiri n’abayobozi b’inzego z’Umuryango wa EAC wabereye i Kigali ku wa 29 Werurwe

Perezida Kagame ubwo yasuraga abadepite bo muri Sierra Leone bari barwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal bakoreye impanuka mu Rwanda

Perezida Kagame ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe

Mata

Umukuru w’Igihugu ku wa 02 Mata yagiye i Dakar muri Senegal yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we Macky Sall

Perezida Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abanyarwanda n’inshuti zarwo mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bishwe muri Jenoside

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bunamiraga inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Perezida Kagame ku wa 08 Mata yakiriye Charles Michel wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi icyo gihe

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 08 Mata

Perezida Kagame ubwo yakirwaga n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ku wa 11 Mata 2019

Perezida Kagame ku wa 11 Mata yitabiriye inama y’ubutegetsi ya NBA. Aha yari kumwe na Stan Kroenke n’umuhungu we Josh Kroenke ; nyir’ikipe ya Denver Nuggets. Stan ni nawe nyir’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza isigaye yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Ku wa 12 Mata, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku cyicaro cya Loni i New York

Perezida Kagame ubwo yakirwaga n’Umuvugabutumwa Rick Warren mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu rusengero rwe rwa Saddleback ruri mu Mujyi wa California ku wa 14 Mata

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku wa 18 Mata

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bakiraga ku meza abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu ruzinduko mu Rwanda ku wa 19 Mata

Perezida Kagame ku wa 20 Mata yitabiriye itangizwa ry’amasengesho y’Abahindu, azwi nka ‘Ram Katha’ yabereye i Kigali, aho yari yahawe intego yo komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame ku wa 21 Mata yahuye n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama rw’u Bushinwa

Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar wagiriye uruzinduko mu Rwanda ku wa 22-23 Mata. Aha yari yagiye kumutembereza muri Pariki y’Akagera

Ku wa 28 Mata, Perezida Kagame yasubiye ibiro by’ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Tarana Wireless giherereye i San Francisco

Perezida Kagame ubwo yitabiraga ibiganiro by’Ikigo gishingiye kuri World Economic Forum byabereye i San Francisco ku wa 29 Mata

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 22 n’Ikigo Milken Institute Global yabereye i Los Angeles. Aha yari mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu bayitabiriye

Gicurasi

Perezida Kagame ubwo yitabiraga siporo rusange yo ku wa 05 Gicurasi

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abayobozi b’ihuriro ry’Umuryango w’abayobozi bakiri bato bo muri Australia ku wa 07 Gicurasi i Kigali

Perezida Kagame ubwo yasuraga Intara y’Amajyaruguru ku wa 8-10 Gicurasi

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye inama ya Transform Africa yabereye i Kigali ku wa 15 Gicurasi

Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye inama ya Viva Tech yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 17 Gicurasi

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’ihuriro ry’abayobozi bakiri bato bo mu Bufaransa ku wa 17 Gicurasi. Uwo munsi bamuhaye umupira w’umukinnyi Paul Pogba

Umukuru w’Igihugu ubwo yitabiraga ibirori by’irahira rya Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo ku wa 25 Gicurasi

Perezida Kagame ubwo yakiraga mu Biro bye abanyeshuri ba Kaminuza ya Carnegie Mellon bo mu mashami yayo yo mu Rwanda, Qatar na Pittsburgh

Ku wa 31 Gicurasi, Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Etienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC. Mbere yo kujya muri iki gikorwa, yitabiriye inama y’inyubutatu yamuhuje na mugenzi we wa RDC na Angola barebera hamwe ku bibazo by’umutekano mu karere

Kamena

Ku wa 08 Kamena, Perezida Kagame yasuye Ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, (SDGC/A) gifite icyicaro i Kigali

Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri Angola ku wa 10 Kamena, akakirwa na mugenzi we Ali Bongo Ondimba

Umukuru w’Igihugu ku wa 11 Kamena yitabiriye inama yiga ku kurwanya ruswa yabereye i Abuja muri Nigeria

Mu ruzinduko rwe muri Nigeria, yitabiriye ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari

Tariki ya 14 Kamena 2019, ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama y’iminsi itatu y’Umuryango wa Eisenhower Fellowships (EF) yabereye i Kigali

Ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama irebera hamwe ibyagezweho muri Afurika mu myaka itatu ishize mu bigize Intego z’Iterambere rirambye. Hari ku wa 14 Kamena

Ku wa 15 Kamena, Perezida Kagame yagiranye inama n’itsinda ry’intiti rimufasha mu mavugurura muri AU. Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’intumwa za USAID ku wa 16 Kamena

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 17-19 yitabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere

Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Kamena yakiriye Rémy Rioux uyobora Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere

Perezida Kagame na Madamu ubwo bitabiraga isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge

Perezida Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Botswana ku wa 27 na 28 Kamena

Nyakanga

Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye

Perezida Kagame ubwo yatahaga umudugudu w’icyitegererezo wa Karama

Perezida Kagame ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu #Kwibohora25

Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga muri Village Urugwiro mugenzi we wa Sierra Leone, Julius Maada Bio

Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye ikiganiro cyatanzwe n’umuvugabutumwa Rick Warren

Ku wa 10 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina uyobora BAD

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Angola ahabereye inama yamuhuje na bagenzi be barimo uwa Uganda, RDC na Angola yiga ku bibazo by’umutekano mu karere

Ku wa 23 Nyakanga, Perezida Kagame yaganiriye n’Igikomangoma Charles ku nama ya CHOGM izabera i Kigali

Perezida Kagame yari i Abuja muri Nigeria ku wa 26-27 Nyakanga yitabiriye inama y’ihuriro rya Tony Elumelu Entrepreneurship

Kanama

Perezida Kagame yatangiye ukwezi kwa Kanama afungura Singita Logde

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa yabereye i Kigali ku wa 05 Kanama

Ku wa 06 Kanama, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Mozambique aho yakurikiye isinywa ry’amasezerano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo

Ku wa 08 Kanama, Perezida Kagame yasoje icyiciro cya 12 cy’itorero Indangamirwa

Ku wa 09 Kanama, Perezida Kagame yahuye n’abagize urwego rw’abikorera baganirira hamwe uko babyaza umusaruro amahirwe agaragara muri Afurika

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena ku wa 09 Kanama

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano ashobora no gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi

Uhereye ibumoso: Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso; Yoweri Museveni wa Uganda; uwa Angola, João Lourenço; Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ya Luanda ku wa 21 Kanama 2019

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) yabereye mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa ku wa 25 Kanama

Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko rugera ku 3000 rwaturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo mu gikorwa ngarukamwaka cya ‘Meet the President’ cyabaye ku wa 14 Kanama 2019

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia ku wa 20 Kanama 2019

Nzeri

Perezida Paul Kagame ku wa 2 Nzeri 2019 yafunguye ku mugaragaro Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA (Adventist School of Medicine of East-Central Africa-ASOME)

Perezida Kagame yifatanyije n’ibindi byamamare mu muhango wo Kwita Izina wabereye mu Kinigi ku wa 6 Nzeri 2019

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina 2019 Concert cyaririmbyemo umuhanzi ukomoka muri Amerika Ne-Yo ku wa 7 Nzeri 2019

Perezida Kagame yitabiriye Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yabereye ku Intare Arena i Rusororo ku wa 14 Nzeri 2019

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi ku wa 18 Nzeri 2019

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Akanama Ngishwanama ke byabereye mu Mujyi wa New York ku wa 22 Nzeri 2019

Perezida Kagame yakiriye abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ku meza yaganiriweho ibijyanye na Commonwealth mu biganiro byabereye i New York, ku wa 24 Nzeri 2019

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku Nteko rusange ya 74 ya Loni yabereye ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ku wa 24 Nzeri 2019

Ukwakira

Perezida Paul Kagame ku wa 7 Ukwakira yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phone, rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones

Perezida Paul Kagame ku wa 21Ukwakira 2019 yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga bwiswe Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Centrafrique ku wa 15 Ukwakira 2019

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage ku wa 5 Ukwakira 2019

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Bill and Melinda Gates Foundation i Seattle ku wa 2 Ukwakira 2019

Perezida Paul Kagame ku wa 11 Ukwakira yakiriye myugariro wa Arsenal FC David Luiz, wasuye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo

Perezida Kagame yitabiriye World Policy Conference 2019 yabereye mu Mujyi wa Marrakesh muri Maroc ku wa 12 Ukwakira 2019

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Umunya-Côte d’Ivoire wamamaye aconga ruhago, Didier Drogba ku wa 11 Ukwakira 2019

Perezida Paul Kagame ku wa 18 Ukwakira 2019 yakiriye Jeff Radebe, wari uherutse kugirwa Intumwa yihariye ya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ngo amenyeshe ibihugu bitandukanye bya Afurika ingamba igihugu cye cyafashe ku kibazo cy’ibikorwa byibasiye abanyamahanga b’Abanyafurika bakorera muri icyo gihugu

Perezida Kagame asuhuza abana bamwakiriye muri Rwanda Day i Bonn mu Budage

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phones rwa mbere rukora telefoni muri Afurika

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin. Hari mu Nama yahuje u Burusiya na Afurika yabereye mu Mujyi wa Sochi ku wa 23-24 Ukwakira 2019

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri bashya 20 n’abayobozi barimo ab’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere ku wa 17 Ukwakira 2019

Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu isozwa ry’Ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri yasorejwe i Kigali, ku wa 25 Ukwakira 2019

Perezida Kagame yatangije Youth Connekt Africa Summit yabereye muri Kigali Arena ku wa 9 Ukwakira 2019

Ugushyingo

Perezida Paul Kagame ku wa 21 Ugushyingo 2019 yafunguye ku mugaragro icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University, cyuzuye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, ku wa 25 Ugushyingo 2019

Perezida Kagame yahuje urugwiro n’abitabiriye Global Gender Summit yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2019

Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali mu Muganda rusange usoza Ugushyingo ku wa 30 Ugushyingo 2019 wabereye mu Murenge wa Kimihurura

Perezida Kagame yahuye n’abaganga n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi muri gahunda ya #MeetthePresident yabereye muri Kigali ku wa 7 Ugushyingo 2019

Perezida Kagame agaragiwe n’Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana (ibumoso); Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli nyuma y’irahira ry’abayobozi binjiye muri Guverinoma n’ab’Ingabo z’u Rwanda ryabaye ku wa 14 Ugushyingo 2019

Perezida Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2019 yatanze ipeti rya Su-Liyetona (Sous-Lieutenant) ku basirikare bashya 320 bari barangije imyitozo n’amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera

Perezida Kagame yahawe impano ku wa 11 Ugushyingo aho yari yitabiriye Africa Investment Forum yabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’umwaka mushya w’ubucamanza wa 2019-2020 mu gikorwa cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 5 Ugushyingo 2019

Ukuboza

Perezida Kagame na Strive Masiyiwa, rwiyemezamirimo ukomeye wo muri Zimbabwe washinze ikigo cy’itumanaho, Econet akaba na nyiri Liquid Telecom ku wa 7 Ukuboza 2019 baganirije urubyiruko 600 muri Serena Hotel ku kwihangira imirimo, mu kiganiro cyiswe Youth Entrepreneurship Town Hall

Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir), Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, bahagarariye amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ku wa 9 Ukuboza 2019

Perezida Paul Kagame ku wa 19 Ukuboza 2019, yamuritse ku mugaragaro ikirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye mu Intare Arena ku wa 21 Ukuboza 2019

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar aho yitabiriye Inama izwi nka Doha Forum ku wa 13 Ukuboza 2019

Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bitabiriye Kusi Ideas Festival yabereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Ukuboza 2019

Perezida Paul Kagame ku wa 6 Ukuboza 2019 yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera, abasaba kugira imyifatire myiza kugira ngo bagirirwe icyizere n’ababagana bakeneye ubutabera

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 19 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 20 yiga ku Cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika, ICASA yabereye muri Kigali ku wa 2-7 Ukuboza 2019

Ku wa 9 Ukuboza 2019, Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakomeye bakoze igikorwa cyo gusenya ruswa ku Isi. Kuri uwo munsi hanatanzwe ibihembo ku ndashyikirwa mu kurwanya ruswa ku Isi bizwi nka Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award

Perezida Kagame ku wa 22 Ukuboza 2019 yarebye umukino wa nyuma wahuje Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League na GNBC yo muri Madagascar, warangiye inawutsinze amanota 94-63

Source IGIHE

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: